Umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi muri UNMISS yasuye abapolisi b’u Rwanda
CP Emmanuel Butera, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mugihugu cya Sudani.
Ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo UNMISS, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, yaganiriye n’abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa.
CP Emmanuel Butera, yabakanguriye gukomeza kugirana imikoranire myiza n’inzego zishinzwe umutekano zo mugihugu barimo ndetse n’abapolisi bagenzi babo.
Yabasabye kandi guhanahana amakuru kugira ngo bakomeze kubungabunga umutekano no gukumira ibyawuhungabanya cyane cyane mu nkambi z’impunzi z’imbere mu gihugu.
CP Butera, yabibabwiye ubwo yari yasuye umutwe w’abapolisi b’u Rwanda ushinzwe kurinda abayobozi n’ibikorwaremezo (RWAFPU) aho ukorera muri Malakal, aho yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura no kwitanga mu nshingano bahafite.
CP Butera yagize ati:” Igihugu cyacu cyadutumye kuzuza inshingano neza, nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora abitwibutsa, tugomba kurangwa n’ubushake, ubunyamwuga kuko aribyo bituma dutanga umusaruro”.
Yakomeje ababwira ko, igihe Umukuru w’igihugu yasuraga icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda yasabye abapolisi kurangwa n’umurimo unoze no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi muri UNMISS mu ruzinduko rwe, yari aherekejwe n’umuyobozi w’abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga n’umuhuzabikorwa byo kurinda avasivili , ACP Alan Sangoroh.
Nyuma gato, CP Butera yahuye n’abapolisi bakora nk’abajyanama muri ubu butumwa (UNPOL) bava mu bihugu bitandukanye, aho yabaganirije ku mikorere isanzwe y’akazi no kuzuza inshingano zabo; aha akaba yabasabye gukorera hamwe kandi asaba buri wese gusangiza bagenzi be ubunararibonye mu kazi kugira ngo bakemure ibibazo by’impunzi.
Umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi muri UNMISS, yagiriye inama abo bapolisi ko , buri gihe bakorana n’abaturage baho hagamijwe kongera umutekano w’abasivili bari mu nkambi zitandukanye mu gihugu imbere.
Kuri ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bagera ku gihumbi barimo gukorera mu bihugu birindwi bitandukanye.
Intyoza.com