Abagize urwego rwa DASSO basabwe kugira imyitwarire myiza
DASSO bo mu turere twa Ngoma na Huye, basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza mu mirimo yabo.
Abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) bagera ku 146 bo mu turere twa Ngoma na Huye basabwe kuba indakemwa mu byo bakora kugira ngo barusheho gusohoza inshingano zabo neza.
Ibi babisabwe ku itariki 16 Gicurasi 2016 n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Bwana Nambaje Aphrodice, akaba yari afatanije n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) J Pierre Ndayisaba. Babibasabiye mu nama bagiranye na bo mu kagari ka Cyasemakamba, mu murenge wa Kibungo.
Aba bagize uru rwego baganiriye ku miterere y’akazi kabo, imbogamizi bahura nazo, ndetse bungurana ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe.
Meya Nambaje yababwiye ati:”Nk’abagize urwego rushinzwe kunganira mu kubungabunga umutekano; murasabwa kuba inyangamugayo no gukora kinyamwuga murangwa n’ubushishozi mu gufata ibyemezo”.
Mu karere ka Huye, bahuye n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Niwemugeni Christine ari kumwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, IP Mucyo Rukundo, aho yabasabye gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo n’ubujura ari nabyo byiganje mu karere ka Huye.
Niwemugeni yagize ati:” Murasabwa gufatanya n’izindi nzego kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
IP Mucyo yababwiye ati:”Mugomba kubahiriza amategeko agenga umwuga wanyu; mukorana neza n’abaturage kuko ari bo batanga amakuru atuma ibyaha birwanywa”.
IP Mucyo, yakomeje ababwira ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gusobanukirwa neza inshingano zabo kuko uteshutse ku nshingano ze aba agomba kubisobanura.
IP Mucyo aha yagize ati:” akazi kanyu kagomba kuzuzanya n’ak’izindi nzego kandi kari mu nyungu z’umutekano”.
Umuyobozi wa DASSO muri aka karere, Bagaruka Fabrice yagize ati:”Inama twagiriwe na Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere kacu zizatuma turushaho kwita ku nshingano zacu, bityo tuzisohoze uko bisabwa”.
Bagaruka, yasabye bagenzi be kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibyo basabwe byose.
Imyitwarire y’abagize uru rwego rwa DASSO, igenwa n’Itegeko ngenga No 26/2013, Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, Iteka rya Minisitiri w’Intebe, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.
Intyoza.com