Ibiganiro bishakira uburundi amahoro i Arusha muri Tanzaniya byashojwe
Abarundi bashoje ibiganiro bigamije gushaka Amahoro bigaragara ko hagikenewe byinshi.
Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 24 Gicurasi 2016, ibiganiro byahuzaga abarundi mu rwego rwo gushaka uko imidugararo n’ubwicanyi bitahasiba byahagarara ndetse hagashakishwa amahoro arambye mu Burundi.
Muri ibi biganiro, abahagarariye Leta y’Uburundi bakomeje kutemera kwicarana n’abo bavuga ko bagize uruhare mu gutegura no gukora imyigaragambyo hamwe n’abo bashinja gushaka guhirika ubutegetsi umwaka ushize.
Ibiganiro byahuzaga abarundi bimaze iminsi ine, kuva ku munsi wa mbere w’ibiganiro, umuhuza wabyo Benjamini Mukapa yagiye agerageza kwicarana na buri tsinda ryitabiriye ibi biganiro.
Imvururu n’ubwicanyi bidasiba muri iki gihugu cy’uburundi, byatangiye ubwo Perezida Petero Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya 3 umwaka ushize ndetse akaza gutsinda amatora nubwo bamwe mubamurwanya batemeranyijwe n’ibyabaye.
Umuhuza w’ibiganiro by’Abarundi, Benjamin Mkapa, avuga ko yashimishijwe n’uburyo abitabiriye ibiganiro babona ikibazo cy’uburundi n’uburyo banyotewe n’amahoro y’uburundi.
Bimwe mu bikenewe gushyirwa ku murongo muri ibi biganiro, harimo kumvisha abategetsi b’uburundi kwemera kwicarana no kuganira n’abo batavuga rumwe, kumvisha abarebwa n’ibibazo by’uburundi batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ko bagomba kugira uruhare mu kwitabita ibiganiro bishakira amahoro Uburundi n’ibindi.
Sylvestre Ntibantunganya, wahoze ayobora Uburundi, yatangaje ko mu biganiro bitaha yiteze kubona hatumirwa ibyiciro bitandukanye by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho baharanira iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha, imiryango n’amashyirahamwe ashishikajwe no gushakira amahoro Uburundi.
Mu gihe ibiganiro biteganyijwe kuzasubukurwa mu kwezi kwa karindwi, umuhuza mu bibazo by’uburundi Benjamin Mkapa, avuga ko agiye gukora uko ashoboye kugira ngo abonane n’abari batumiwe bose ariko bakaba batarabashije kwitabira ibiganiro birangiye.
Intyoza.com