Amavubi yakosorewe ku kibuga cyayo n’ikipe ya Senegal
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda amavubi, mu mukino wa gicuti n’ikipe y’Igihugu ya Senegal Lions de la Teranga, yahawe isomo rya ruhago.
Umukino wa gicuti wahuje ikipe y’u Rwanda n’ikipe ya Senegal kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 29 Gicurasi 2016, amavubi y’u Rwanda yahawe isomo rya ruhago na Senegal aho ititaye ko akinira ku kibuga cyayo n’imbere y’abafana bayo kuri Sitade Amahoro i Remera.
Ikipe ya Senegal Lions de la Teranga, yakinnye uyu mukino n’amavubi, imaze hafi icyumweru iri Kigali aho yitorezaga ku kibuga cya Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Abakinnyi b’ikipe ya Senegal bihereranye amavubi bayatsinda ibitego bibiri byose kubusa, ibitego byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino, igitego cya mbere cyatsinzwe na Mame Biram Diouf ukinira ikipe ya Stocke City yo mu cyiciro cya mbere mu bwongereza, igitego cya 2 gitsindwa na Younousse Sankhare ukinira Guingamp mu bufaransa.
Amakipe yombi, yaba Amavubi y’u Rwanda yaba Lions de la Teranga ikipe ya Senegal, yakinaga umukino wa gicuti ariko yitegura imikino y’amajonjora yo guhatanira kujya mu marushanwa y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizakinirwa muri Gabon umwaka utaha.
Ikipe y’u Rwanda iritegura kwakira ikipe y’igihugu ya Mozambique ku italiki ya 4 Kamena, umukino ubanza u Rwanda rwatsindiye i Maputo muri Mozambique igitego kimwe kubusa.
Ikipe ya Senegal, nyuma y’uyu mukino biteganijwe ko yitegura kujya i Bujumbura aho Taliki ya 4 Kamena igomba gucakirana mu mukino wo kwishyura n’intamba mu rugamba ikipe y’Uburundi, umukino wazihuje mbere i Dakar muri Senegal warangiye Senegal itsinze intamba ibitego 3-1.
Ikipe y’u Rwanda, yaba abakinnyi, yaba umutoza wayo Mckinstry, haba se izindi nzego zireberera ikipe y’Igihugu Amavubi, beretswe na Senegal ko hakiri byinshi byo kwiga ndetse no gukosora mu mupira w’amaguru.
Intyoza.com