Abapolisi 100 bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye
Imboni z’uburinganire muri polisi y’u Rwanda, zirimo gukarishya ubwenge ku ihame ry’uburinganire harebwa imbogamizi zirimo hamwe n’ingamba zafatwa.
Abapolisi 100 b’imboni z’uburinganire bavuye mu mitwe itandukanye ya Polisi mu gihugu hose, ejo taliki ya 2 Kamena batangiye amahugurwa y’iminsi ibiri ku guteza imbere ihame ry’uburinganire rigamije amajyambere arambye.
Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, Deputy Inspector General of Police (DIGP), Juvenal Marizamunda.
Aya mahugurwa agamije kurebera hamwe imbogamizi ku iterambere ry’uburinganire no gufata ingamba hanongerwa ubumenyi kuri izi mboni z’uburinganire ngo zizabone uko zishyira mu bikorwa gahunda za Polisi y’u Rwanda ku ihame ry’uburinganire.
Mu ijambo yagejeje kuri izi mboni, DIGP Marizamunda yagize ati:”Aya mahugurwa ni kimwe mu bigize uruhererekane rw’imbaraga dukoresha mu kwimakaza uburinganire muri Polisi y’u Rwanda; ni n’umurongo kandi w’igihugu wibanda ku buringanire bwa bose n’ibindi, aya mahugurwa akwiye gufasha abayarimo kugira ubushobozi no kwigirira icyizere mu gukemura ibibazo by’uburinganire bahura nabyo mu mitwe bakoreramo”.
Yagize kandi ati:”Kugirango turenge imbibi z’umuco, tugomba gukomeza guha ubushobozi abagore kugirango binjire neza mu bikorwa byubaka igihugu, Igihe cyose bazahabwa umwanya nk’uw’abagabo mu buryo bungana bazakora neza ndetse cyane”.
Yavuze ko politiki y’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda igeze kure mu guha amahirwe abanyarwanda bose. agira ati:” Ibi tubigeze kure, uyu munsi dufite 20 ku ijana by’abagore mu bapolisi bose kandi bagomba kongerwa kandi bafite ishema ryo gutanga umusanzu ku mutekano ku gihugu cyabo”.
Mu kubishyira mu bikorwa kandi, Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwinshi, burimo gushyiraho ishami rishinzwe uburinganire, irirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gushyiraho imboni z’uburinganire muri buri mutwe wa Polisi aho ukorera hose.
Biteganyijwe ko aya mahugurwa azarangira abayitabiriye bafatiye hamwe ingamba zo gutsimbataza ihame ry’uburinganire mu mitwe bakoreramo no hanze yayo byose bigamije iterambere.
Intyoza.com