IGP Gasana, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti, basuwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda abaha impanuro.
Ku wa mbere taliki ya 6 Kamena 2016, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, yasuye itsinda ry’abapolisi bakorera hamwe (FPU) b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu mujyi wa Jeremie, mu gihugu cya Haiti.
Muri uru ruzinduko, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yari aherekejwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) William Kayitare, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) David Butare, n’Umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’abibumbye, Chief Superintendant of Police (CSP) Boniface Rutikanga.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimye iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda uko batunganya neza akazi kabo nk’uko babisabwa n’ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH), yabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda, gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no gukora akazi kabo neza kugira ngo buzuze inshingano bahawe.
IGP Gasana, yabasabye kandi gukomeza kuba ba ambasaderi beza b’urwababyaye, kugira ngo ibendera ry’igihugu cyabo rikomeze kuzamurwa ku rwego mpuzamahanga.
Polisi y’u Rwanda, imaze imyaka 6 ibungabunga amahoro muri Haiti, kugeza ubu ikaba ifiteyo itsinda ry’abapolisi bakorera hamwe (FPU) bagera ku 160, n’abandi 26 bakora mu bijyanye n’ubujyanama bazwi nka Individual Police Officers (IPOs) bo bakaba bari mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Iri tsinda ry’abapolisi 160 b’u Rwanda ni rimwe mu matsinda 12 y’abapolisi baturuka mu bihugu 6 bitandukanye by’isi byagiye kubungabunga amahoro muri Haiti aribyo:Senegal, Bangladesh, Jordan, India, Pakistan na Nepal.
Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, CP Joseph Mugisha yijeje Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ko abapolisi ayoboye barangwa n’umuhate ndetse n’ubushake mu gusohoza inshingano zabo muri ubu butumwa bw’amahoro.
Mu gihe cy’iminsi itatu yamaze muri Haiti, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abayobozi ba MINUSTAH ndetse n’abo mu nzego zitandukanye za Leta.
Baganiriye kandi bungurana ibitekerezo ku ngingo z’ingenzi zirimo ubushake bw’u Rwanda mu kugarura no kubungabunga amahoro muri Haiti.
IGP Emmanuel K. Gasana, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti avuye kwitabira Inama Mpuzamahanga y’abakuru ba Polisi z’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, iyo nama ikaba yarabereye ku cyicaro gikuru cyawo i New York. Iyo nama yahuje Abaminisiti n’Abayobozi b’Inzego za Polisi baturuka mu bihugu 142 by’ibinyamuryango byawo ku Isi.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com