Mu mateka ya Amerika, bwa mbere umugore yanditse amateka
Igihugu cy’igihangange cya Leta zunze ubumwe za amerika, amateka yanditswe kuva cyabaho ko umugore ageze ku cyiciro cya nyuma cyo guhatanira kuba Perezida.
Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton nawe wigeze kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, amaze kwandika amateka atarigeze akorwa n’undi mugore wese muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Uyu mugore Hillary Clinton, bidasubirwaho yatsindiye kuba ariwe uzagenwa n’ishyaka rye ry’abademokarate kurihagararira mu matora y’umukuru w’iki gihugu ateganyijwe muri uyu mwaka mu kwezi kwa cumi na kumwe.
Mu ijambo rye, Hillary Clinton, yatangaje ko ari amateka akomeye akoze, ko ibyo agezeho nta wundi mugore wari warigeze abikora.
Uretse aya mateka Hillary Clinton yanditse, aramutse atorewe kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, yaba ariwe mu gore wa mbere kuva Amerika yabaho waba utorewe kuyiyobora.
Munyaneza Theogene / intyoza.com