Abapolisi basaga 300 muri Kenya birukanywe muri Polisi
Mu mugambi wo gukumira no kurwanya Ruswa mu gihugu cya Kenya, abapolisi basaga 300 birukanywe banze kubarizwa imbere ya Camera iby’imitungo yabo.
Abapolisi 302 ngo nibo birukanywe muri iki gipolisi cya Kenya nkuko tubikesha ibiro ntangazamakuru bya BBC. Impamvu y’iyirukanwa mu gipolisi ngo ishingiye ku kuba baranze gukorwaho iperereza ku mitungo n’amafaranga batunze.
Iki gikorwa cyo kugenzura no kumenya imitungo n’amafaranga ya bamwe mubayobozi muri iki gihugu cya Kenya ngo gikorerwa imbere ya Camera.
Mu kwezi gushize ngo umupolisi wo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kubinyabiziga, ntabwo yashoboye gusobanurira aka kanama kari mu mujyi wa Mombasa aho yakuye amafaranga ibihumbi magana atanu yasanganywe byari bibitse ku buryo bwa Telephone.
Abanyakenya n’abandi bakoresha imihanda muri Kenya, kubatwara ibinyabiziga, bijujutiye ndetse batangariza ku mbuga nkoranyambaga uburyo bukoreshwa mu kubasaba ruswa iyo bafatiwe makosa mu muhanda batwaye ibinyabiziga.
Akanama gashinzwe ibikorwa byo kugenzura no kumenya ibijyanye n’imitungo n’amafaranga by’abayobozi muri Kenya kashyizweho mu mwaka wa 2013.
Intyoza.com