Al – Shabab nayo ubwayo yiyiciye bamwe muriyo
Abagize umutwe w’iterabwoba wa Al – Shabab, batangaje ko bishe babiri muri bo kubwo gukemangwa.
Mu gihe umutwe w’iterabwoba wa Al – Shabab usanzwe wigamba ibikorwa runaka wakoze byo kwica cyangwa gushimuta abantu, ubu noneho urigamba kwica babiri mubarwanyi bawo.
Uyu mutwe w’iterabwoba wa Al – Shabab, utangaza ko muri Somaliya wishe abarwanyi bawo babiri, abishwe ngo bazize kutizerwa hamwe no kunyuranya n’ibikorwa by’Idini ya Isilamu.
Abishwe bose uko ari babiri, nkuko tubikesha ijwi rya Amerika, uyu mutwe w’iterabwoba utangaza ko bawinjijwemo ubakuye mu gihugu cya Kenya.
Aba barwanyi b’uyu mutwe b’abanyakenya, ubwo bicwaga ku munsi wa gatanu, ntabwo bishwe bonyine ahubwo bicanywe n’umunyasomariya umwe mu ntara ya Juba.
Uretse kandi muri iyi ntara ya Juba, Al – Shabab, ivuga ko yishe abandi bagabo bane mu ntara ya bey. Al – Shabab, ivuga ko aba bagabo bazize gutanga amakuru kuri Leta ya Somaliya, Kenya hamwe n’inzego z’ubutasi za America.
Umwe muri aba bagabo bane nkuko Al – Shabab ibivuga, ashinjwa kugira uruhare rw’igitero cy’indege itagira umudereva (Drone) y’abanyamerika aho iki gitero cyabaye mu mwaka wa 2014 ngo kigahitana umuyobozi wa Al – Shabab witwa Ahmed Abdi Godane.
Munyaneza Theogene / intyoza.com