Abapolisi bashinzwe gutabara aho rukomeye bashoje amahugurwa yo kubategura
Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza y’urwego rw’umutekano- IGP Gasana
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K Gasana yavuze ko u Rwanda rwizera ko amahugurwa afite ireme ari inkingi ya mwamba y’iterambere n’imikorere myiza y’inzego harimo urw’umutekano.
Ibi IGP Gasana yabivuze ku itariki 17 Kamena 2016 ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi icumi y’abapolisi baturuka mu bihugu bigize Umutwe wo gutabara aho rukomeye (East African Standby Force-EASF) yaberaga mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 54 barimo abaturuka mu bihugu bigize EASF n’abo mu gihugu cya Denmark.
Mu ijambo rye, IGP Gasana yashimye abayasoje kubera ko bakurikiye neza amasomo. Yakomeje avuga ko amahugurwa ari ingenzi kubera ko yongerera ubumenyi abapolisi bwo kurwanya ibyaha by’inzaduka.
Yababwiye ati, “Ndahamya ndashidikanya ko ubumenyi mwungutse buzabafasha gusohoza inshingano zanyu neza. Mu Rwanda, dushyira imbaraga kandi duha agaciro amahugurwa afite ireme kubera ko ari cyo kintu cy’ingenzi ku mukozi”.
Abitabiriye aya mahugurwa bahawe kandi ubumenyi ku mirimo yo mu butumwa bw’amahoro, indangagaciro z’uyikora, n’inshingano za EASF.
IGP Gasana yagize ati,” Turasabwa kunoza ubufatanye binyuze mu guhanahana amakuru kugira ngo tubashe kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo iterabwoba”.
Mu gihe bigaga, abasoje aya mahugurwa baturuka muri Comoros, Denmark, Ethiopia, Kenya, Uganda, Sudan n’Urwanda basobanuriwe akamaro k’amahugurwa nk’aya yateguwe ku bufatanye bwa EASF na Germany International Cooperation (GIZ).
Umujyanama Mukuru muri EASF, Assistant Police Commissioner Pelle Redder wari uhagarariye Guverinoma ya Danmark muri uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa yagize ati,”Aya mahugurwa ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Denmark n’ibihugu bigize EASF”.
Umwe mu bayasoje, Superintendent Kim Refshammer yashimye Polisi y’u Rwanda avuga ko amahugurwa we na bagenzi be basoje yateguwe neza.
Yagize kandi ati,”Twigishijwe n’impuguke mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro kandi twungutse byinshi muri uru rwego.”
Amahugurwa nk’aya agamije guha ubumenyi abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ku mugabane wa Afurika ni yo ya mbere ateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, akaba yarategurwaga n’Umuryango w’Abibumbye harimo ayabereye mu Rwanda.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda
Munyaneza Theogene / intyoza.com