Umusoro wa Caguwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere wikubye inshuro 25
Binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority-RRA, Leta y’u Rwanda yakubye inshuro 25 umusoro watangwaga kuri Caguwa.
Byakomeje kuvugwa kenshi nyamara ugasanga bamwe babifata nk’ibitazakorwa, nyamara mu ijoro ry’italiki 2 Nyakanga 2016 byabaye impamo caguwa yikuba inshuro 25.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), buhagarariwe n’umuyobozi wacyo Tushabe Richard bwahamije ko imisoro y’imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjira ku butaka bw’u Rwanda imisoro yabyo yikubye inshuro 25.
Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kubahiriza gahunda Leta y’u Rwanda yafashe yo guca Caguwa, gahunda inahuriyeho n’ibindi bihugu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba.
Mu gufata iki cyemezo cyo guca Caguwa, u Rwanda hamwe n’ibindi bihugu bahuriye kuri uyu mugambi ngo basanze Caguwa idindiza ubukungu muri ibi bihugu ndetse ikanagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Iyi gahunda kandi, u Rwanda ruvuga ko ari imwe mu zizatuma gahunda yiswe ibyiwacu (Made in Rwanda) bihabwa agaciro ndetse ngo bikabona isoko bityo ubukungu bukiyongera cyane ko ngo hazazigamwa amadolari atari make yagendaga mu gutumiza Caguwa hanze.
Nubwo Leta y’ u Rwanda yashyize iyi misoro ya Caguwa ku kigero gihanitse cyane, ngo hagenderewe kuyigabanya ku isoko ry’u Rwanda kugira ngo Ibyiwacu (made in Rwanda) bihabwe agaciro aho inavuga ko Caguwa yagiraga ingaruka ku buzima bw’abaturage, hari n’ababona ko izamurwa cyane ry’iyi misoro rishobora kuzabangamira ba rubanda rugufi bashoboraga kubona imyenda y’amafaranga make ya Caguwa, mu gihe ngo batizeye ko bazigondera ibiciro by’imyenda izakorerwa mu Rwanda bijyanye n’ubushobozi buke bavuga ko bafite.
Munyaneza Theogene / intyoza.com