Lionel Messi birangiye agiye kwinjira gereza
Umunya Argentina akaba n’umukinnyi ukomeye mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Barcelona Lionel Messi, urukiko rwemeje ko agiye gufungwa amezi 21.
Uyu mukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne, kuri uyu wa gatatu taliki ya 6 Nyakanga 2016, hamwe na papa we umubyara, bahamijwe icyaha cyo kunyereza imisoro ya Leta muri espagne bakaba bakatiwe aho bagomba kwinjira gerereza bakamara amezi 21 muburoko.
Uyu muhungu Messi na Papa we Jorge Horacio Messi, ngo banyereje imisoro bagombaga kwishyura muri Espagne bakaba baranabeshye abakozi ba leta bashinzwe imisoro mu gihe babakurikiranaga bishyuza Messi imisoro ku mafaranga yinjije.
Ubwo messi yari murukiko aburana ubushize, yavuze ko rwose arengana, ko ndetse iby’inyerezwa ry’imisoro ntaho ahuriye nabyo ko atanabizi, ko ndetse ibyo yasinye atabanje gusoma ari byinshi.
Ibijyanye n’imitungo ya Messi, ibyinshi ngo byaba bizwi na papa we, niwe uyicunga, niwe ukurikirana buri kimwe mu igura n’igurishwa mu makipe, amasezerano y’abo yamamariza, byaba ibimutangwaho kuburyo Messi ngo icyo akora ari ugusinya ibyo papa we amuzaniye yamaze kubitunganya hamwe ngo hari nubwo asinya atasomye.
Amahirwe Messi asigaranye yo kuba atajya muburoko ashingiye ku kuba amategeko ya Espagne yemera ko igifungo yahawe gishobora kuvunjwamo amafaranga.
Munyaneza Theogene / intyoza.com