Umushoferi yafatanywe magendu yitakana shebuja
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro n’amahoro, yafashe imodoka ipakiye amakarito ya Divayi ku buryo bwa magendu.
Ishami rya Polisi rirwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro(Revenue Protection Unit) rikorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, ryafashe imodoka ipakiye magendu y’amakarito 60 ya divayi za Drostdy Hof, ikaba yari yinjiye mu karere ka Rubavu iciye ku mupaka utemewe.
Imodoka RAA 290 I yafashwe kuri uyu wa kabiri saa yine ya mugitondo, ifatirwa kuri bariyeri yari mu murenge wa Mukamira, ikaba yari ipakiye divayi bikekwa ko yari ivanye hakurya y’umupaka mu kindi gihugu.
Chief Superintendent (CSP) Sam Bugingo, umuyobozi w’iri shami, yavuze ko iriya modoka yafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri Rubavu bayaha abari kuri bariyeri ku Mukamira.
CSP Bugingo yagize ati:”umushoferi w’iyi modoka witwa Alexandre Mugenama ubu arafunze n’imodoka ikaba yafashwe”.
Itegeko rigenga imipaka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba rivuga ko umushoferi ufatiwe mu bikorwa nk’ibi acibwa amande yamadolari 5000 mu gihe imodoka n’ibyo yari itwaye bifatirwa.
Yongeyeho ati:” Umuntu yaduhaye amakuru y’iriya magendu maze dukurikira imodoka yerekezaga i Kigali kugeza igihe ihagarikiwe ku Mukamira”.
Yarangize agira ati:” ubufatanye bwacu n’abaturage bukomeje kuba ingirakamaro ku kurwanya magendu, ndahamagarira abaturage gukora ubucuruzi bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko kuko mu buryo ubu n’ubu kandi hafashwe ingamba zihamye kuri ubu bucuruzi”.
Ingingo ya 369 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ku muntu wese unyereza imisoro n’amahoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu kugeza kuri atandatu n’ihazabu ingana n’ibyanyerejwe.
Hagati aho, uwari utwaye iriya modoka, yabwiye Polisi ko magendu yari atwaye yari iya nyir’imodoka uzwi nka Emmanuel Tuyisenge.
Aha CSP Bugingo akaba yagize ati:” Iperereza rizerekana neza ibyo uyu mushoferi avuga kuri nyirabyo, nibiba byo, nawe azafatirwa ingamba”.
Yarangije avuga ko kugeza ubu, inzoga zikomeye, amatabi, amavuta yo kwisiga yaciwe ku isoko, ibitenge n’indi myenda,..nibyo bigize magendu ikunze gufatirwa mu ntara y’Iburengerazuba.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.
Intyoza.com