Musenyeri Mbonyintege Simaragide, mu izina rya Kiriziya Gaturika yasabye imbabazi
Musenyeri Simaragide Mbonyintege, yasabye imbabazi ku bw’abapadiri ba kiriziya Gaturika bo muri Diyoseze ya Kabgayi bahamijwe uruhare bagize ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Simaragide, yaciye bugufi asaba imbabazi ku bw’abapadiri 2 ba Kiriziya Gaturika bahamijwe uruhare bagize ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abapadiri bavuzwe cyane ni Padiri Rukundo Emmanuel wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho yakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, Padiri Ndagijimana Joseph we muri 2008 yakatiwe n’urukiko gacaca rwa Byimana igifungo cya burundu.
Aba bapadiri bombi bagaragaye ku rutonde rwasohowe na Kiriziya Gaturika Diyoseze ya Kabgayi kubazakorerwa yubile y’imyaka 25 ishize bahawe ubusaseredoti.
Igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bw’aba bapadiri 2 bahamijwe uruhare ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Musenyeri Mbonyintege yazisabye kuri uyu wa Gatandatu taliki ta 16 Nyakanga 2016 mu muhango wo gutanga ubupadiri wabereye muri Paruwasi ya Mushishiro mu karere ka Muhanga.
Musenyeri Simaragide Mbonyintege, yavuze ko mu basaseredoti harimo abateshutse bagatatira igihango cy’ubutore Imana yabahamagariye, bagakora amahano ashingiye ku ivangura ndetse bakanagira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Musenyeri Mbonyintege, avuga ko ibyakozwe n’umusaseredoti uwariwe wese nta Kiriziya Gaturika yamutumye kubikora, gusa yemera ko iki ari icyasha n’igikomere Kiriziya Gaturika igendana kuko nubwo bakoze amahano ariko ngo ni abana bayo.
Musenyeri Mbonyintege yagize ati:” Umuryango w’abasaseredoti, ufatanyije n’abakirisitu turasaba imbabazi duciye bugufi, umukirisitu wese cyangwa undi muntu wese waba waragushijwe n’urugero rubi rw’abo bapadiri“.
Musenyeri Mbonyintege, avuga ko gusaba imbabazi kwa Kiriziya Gaturika bijyanye no kwitandukanya n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bijyanye kandi no kwitandukanya n’imikorere n’imigirire yose ishingiye ku ivangurakoko n’irondakoko bigikomeza gutoneka ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Munyaneza Theogene / intyoza.com