Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa gatatu taliki 10 Kanama 2016.
Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 10 Kanama 2016, muri Village Urugwiro hateraniye inama y’abaminisitiri iyobowe na perezida wa repubulika Paul Kagame.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 303 n’Abacungagereza 24.
Inama y’Abaminisitiri yishimiye ko Inama ya African Union yahuje Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma yabereye i Kigali, muri Convention Center, kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016 yagenze neza cyane, ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame by’umwihariko n’abandi Bayobozi uruhare babigizemo.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 8 Nyakanga 2016, imaze kuyikorera ubugororangingo.
- Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Raporo y’Isuzuma ry’Imihigo y’Inzego z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta n’iy’Inzego z’Ibanze mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016, ifata ingamba zo kwita ku mihigo itarashyizwe mu bikorwa ku buryo bushimishije.
- Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku buryo Imihigo y’Inzego z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta n’iy’Inzego z’Ibanze y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017 yateguwe, irayishima.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje imibare fatizo (index value) ya 350 na 400 y’imishahara mu Nzego Nkuru za Leta, muri za Minisiteri no mu Bigo bya Leta, yari iri munsi y’umubare fatizo wa 400 n’amateka ajyanye nabyo.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugurura ry’Inzego za Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa no guhindura Urwego ruzireberera, inemeza ishyirwaho rya Rwanda Investigation Bureau na Rwanda Law Enforcement Academy.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo gukodesha n’Umushoramari Uzima Chicken Ltd Ituragiro ry’Igihugu rya Rubilizi mu rwego rwo kuricunga neza no kuribyaza umusaruro.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 13 Nyakanga 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigo cy’Ubuyapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyari Esheshatu na Miliyoni Magana Inani na Mirongo Inani n’Icyenda z’Amayeni y’Ubuyapani (6.889.000.000 ¥) agenewe Umushinga wo gutunganya umuhanda Rusumo-Kayonza;
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Beijing mu Bushinwa kuwa 29 Nyakanga 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubushinwa y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Magana Ane n’Ibihumbi Mirongo Inani n’Umunani z’Ama Yuan (¥ 488,000,000) agenewe Umushinga wo gutunganya imihanda yo mu Mujyi wa Kigali;
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 25 Nyakanga 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Itatu n’Eshanu n’Ibihumbi Magana Cyenda za «Units of Account» (35.900.000 UA) agenewe Gahunda y’Ubumenyi, Umurimo no Kwihangira imirimo – Icyiciro cya III;
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 13 Nyakanga 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (ADB), ihagarariye Ikigega cy’Ingoboka ku bufatanye bw’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi na Afurika cy’Ibikorwaremezo, yerekeranye n’impano ingana na Miliyoni Makumyabiri z’Amayero (20.000.000 €) agenewe Umushinga Mpuzabihugu Uganda/Rwanda w’Imihanda Busega-Mpigi na Kagitumba- Kayonza-Rusumo;
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 13 Nyakanga 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Itandatu n’Esheshatu n’Ibihumbi Magana Atanu na Mirongo Itandatu za «Units of Account» (66.560.000 UA) agenewe Umushinga Mpuzabihugu Uganda/Rwanda w’Imihanda Busega-Mpigi na Kagitumba-KayonzaRusumo;
Umushinga w’ltegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) rikagena inshingano, imiterere n’lmikorere byacyo;
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Itegeko Shingiro n’Amasezerano bigenga Umuryango Nyafurika w’Itumanaho (ATU) byemerejwe i Cape Town muri Repubulika ya Afurika y’Epfo, kuwa 7 Ukuboza 1999;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ihiganwa n’Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ajyanye no Gutwara Abantu n’Ibintu mu Kirere hagati y’u Rwanda na Benin, Central Africa Republic, Côte d’Ivoire, Ethiopia, Repubulika ya Guinea, Afurika y’Epfo, Sudani na Uganda;
Umushinga w’ltegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’Indege za Gisiviri (RCAA) inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB);
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Abacungagereza;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NDOLI Joël Pierre wari ushinzwe Gusesengura Itangazamakuru mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma (OGS) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe riha Ipeti Abofisiye Bato b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Abacungagereza;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe risezerera nta mpaka Abofisiye Bato mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
Iteka rya Minisitiri rigena Ibipimo Ngenderwaho mu gushyira mu byiciro Ibigo by’Ubukerarugendo;
Iteka rya Minisitiri rigena Ibisabwa n’Amafaranga yishyurwa kugira ngo Ibigo by’Ubukerarugendo byemererwe gukora;
- Inama y’Abaminisitiri yahagaritse mu nshingano ze (re-called) Ambasaderi Gasana Richard Eugene.
- Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
* Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi/MINAGRI
Bwana KAYISINGA Jean Claude: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary
* Muri Kaminuza y’u Rwanda/UR
Amb. Dr. Charles MURIGANDE: Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement
* Muri Aviation Travel and Logistics (ATL) Ltd
Abagize Inama y’Ubuyobozi/Board of Directors
- AKAMANZI Clare, Perezida
- NSENGIYUMVA Ramathan: Visi Perezida
- KARIZA Belise
- KABERA Godfrey
- KALIMBA Linda
- HAVUGIMANA Francine
* Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere/RNRA
Lt. Col. MUNYANGABE Emmanuel: Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Jewoloji na Mine/Deputy Director General in charge of Geology and Mines
* Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Amakoperative/RCA
Bwana Apollo MUNANURA: Umuyobozi Mukuru/Director General
* Muri MUHABURA MULTICHOICE LTD (MMC LTD)
Maj. NKURIKIYUMUKIZA Schadrack: Umuyobozi Mukuru/Director General
* Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi/NAEB
URUJENI Sandrine: Umuyobozi Mukuru Wungirije/Deputy CEO
* Muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi/MIDIMAR
Madamu KAYUMBA Kanjeru Rose: Umujyanama wa Minisitiri
* Muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside/CNLG
Bwana MUSONI Peter: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari.
- Mu Bindi:
- a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Kuva tariki ya mbere kugeza ku ya 6 Kanama 2016, u Rwanda rwakiriye Inama ya 13 ya Komite ishinzwe Serivisi z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika (CISSA) ku nsanganyamatsiko igira iti, “Ikoreshwa nabi ry’Ubucamanza Mpuzamahanga kuri Afurika.”
Kuva tariki ya mbere kugeza ku ya 7 Ukwakira 2016, hateguwe ku nshuro ya 9 Icyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge ku nsanganyamatsiko igira iti, “Dukomere ku gihango dufitanye n’u Rwanda turinda ibimaze kugerwaho”.
b) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi wahariwe Amakoperative ku itariki ya 12 Kanama 2016 ku nsanganyamatsiko igira iti, “Amakoperative: Ingufu zo gukorera ejo hazaza harambye.”
c) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira Ishuri Nyafurika ry’Ubugenge/ African School of Physics kuva tariki ya mbere kugeza ku ya 19 Kanama 2016. Intego rusange y’iri shuri ni ukongera ubushobozi mu bumenyi bw’ubugenge bw’ibanze n’ikoreshwa ryabwo muri Afurika.
d) Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 18 Kanama 2016, u Rwanda ruri kwakira Imikino ya Gisirikari n’Iserukiramuco bihuza Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku nshuro ya 10.
e) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko uzizihizwa tariki ya 12 Kanama 2016 ku nsanganyamatsiko igira iti, “Umurimo unoze mu ikoranabuhanga”. Ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Rusizi. Muri icyo gihe, hazatangizwa gahunda ya KORANUBUHANGA igamije gukangurira Abanyarwanda gukoresha Ikoranabuhanga hagamijwe gutanga serivisi nziza kandi zihuse cyane cyane binyuze mu IREMBO, mu rwego rwo kumenyera gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana.
f) CEO-RDB/Cabinet Member yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 12 abana b’ingagi 22 uzaba tariki ya 2 Nzeri 2016. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Twunge ubumwe mu guteza imbere ubukungu binyuze mu kubungabunga ibidukikije.”
g) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 24 Kanama kugeza tariki ya 3 Nzeri 2016, Amarushanwa y’Imikino ku nshuro ya 16 y’Ishyirahamwe rya Siporo rihuza Amashuri yisumbuye yo muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA) azabera muri Kenya. U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 27 mu mikino itandukanye.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.
intyoza.com