Indege nto zitagira abapilote zigiye gutangira gukoreshwa mu kirere cy’u Rwanda
Hagenderewe kwihutisha serivise z’ubuzima, indege zitagira abapilote zigiye gutangira kukoreshwa mu koroshya kugeza imiti cyane amaraso mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Mu gihe cya vuba kitaratangazwa, indege zitagira abapilote zigera kuri 15 ziratangira kuguruka mu kirere cy’u Rwanda zikwirakwiza imiti aho zizibanda cyane ku kujyana amaraso aho akenewe ku mavuriro hirya no hino mubice by’igihugu.
Izi ndege mu kuzanwa mu Rwanda, byagaragaye ko rufite ikirere cyiza, ariko kandi rukagira ibice bimwe na bimwe aho abarwayi bagerwaho n’imiti bigoye kubera imiterere yaho amavuriro ari bikaba byakurizamo bamwe kubura ubuzima.
Ubu buryo bwo gukoresha izi ndege zitagira abapilote mu kugeza imiti hirya no hino mubice by’igihugu, biteganyijwe ko buzarengera ubuzima bw’abatari bake.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere kigiye gukoresha izi ndege mu gutwara imiti, ni murwego kandi rwigerageza ryazo, biteganijwe ko nizibasha kugera ku ntego ikenewe bikagaragara ko ikoreshwa ryazo ritanga umusaruro ushimishije bene umushinga bazazikwirakwiza no mubindi bihugu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com