Leta y’u Rwanda, yongeye gusaba gusubira muri CEEAC
U Rwanda, nyuma y’imyaka igera ku icyenda rwikuye mu muryango w’ubukungu wa Afurika yo hagati rwongeye gutanga impapuro zirwemerera kuwusubiramo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, niwe washyikirije Perezida Ali Bongo Ondimba umukuru w’Igihugu cya Gabon akanaba umuyobozi w’umuryango wa CEEAC.
Umuryango w’ubukungu wa Afurika yo hagati CEEAC, ni umuryango umaze imyaka isaga 34 ushinzwe kuko washinzwe mu mwaka 1983 aho intego nyamukuru yari ubufatanye no guhuriza hamwe imbaraga muby’ubukungu mubihugu biwugize.
Nyuma y’imyaka igera kuri 24 u Rwanda ruri muri uyu muryango, Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2007 nibwo yafashe kubushake icyemezo cyo kwivana muri uyu muryango. Imyaka igera ku 9 yari ishize.
Kuba u Rwanda rwongeye gusubira muri uyu muryango, ni intambwe rwongereye mu kwifatanya n’ibindi bihugu bihuriye hamwe muri uyu muryango w’ubukungu, uretse guteza imbere ubukungu, ibihugu bihuriye muri uyu muryango bizanahuzwa na byinshi birimo ibyo guteza imbere imibereho rusanjye y’abaturage babyo n’izindi gahunda zitandukanye.
Intyoza.com