Gicumbi: Impanuka y’imodoka ihitanye 2 umugore umwe arakomereka
Mu masaa munani z’amanywa ya taliki 18 Kanama 2016 imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyeti Stella, ikoze impanuka ihitana abagabo 2, umugore umwe arakomereka.
Iyo Modoka ifite pulaki RAB 672i yavaga i Kigali yerekeza i Byumba, igeze ahitwa mu Ndera mu mudugudu wa Maya akagari ka Kabuga umurenge wa Kageyo irenga umuhanda ihura n’ikamyo mu ruhande rw’iburyo.
Iyo modoka yari itwawe na Ndayambaje Felix w’imyaka 45 y’amavuko, yarimo abantu bagera kuri 20. Abapfuye harimo n’umushoferi hamwe n’abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Byumba.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko iperereza rigikomeje mu rwego rwo kumenya neza imvano y’iyi mpanuka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com