Nyamagabe: Bane bafungiye kunyereza umutungo wa rubanda muri gahunda ya Girinka
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe ifunze abayobozi b’inzego z’ibanze bane bo mu mirenge ya Mbazi na Kibirizi kubera gucyekwaho kunyereza inka zo muri gahunda ya Gir’inka zagenewe imiryango itishoboye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko abo bayobozi bafashwe nyuma y’iperereza ryimbitse kuri icyo cyaha bakurikiranweho.
Yagize ati:”Zimwe muri izo nka zagize ibibazo birimo ubugumba, uburwayi n’ibindi. Iyo abazihawe bagezaga ibyo bibazo kuri abo bayobozi. Izirwaye barazibagishaga, ariko amafaranga bazivanyemo ntibayahe ba nyirazo cyangwa ngo babaguriremo izindi”.
CIP Hakizimana yakomeje agira ati:”Izagumbashye bazakaga abazihawe bakababwira ko bagiye kuzigurisha, maze amafaranga azivuyemo bakabaguriramo izindi, ariko byarangiraga ntazo babaguriye”.
Yavuze ko abakurikiranweho iki cyaha ari Timothy Muhayimana, akaba ashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Mutiwingoma, ho mu murenge wa Mbazi, African Mugiraneza na Thomas Sibomana, aba bombi bakaba bashinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri uyu murenge.
Yongeyeho ko uwa kane mu bacyekwaho iki cyaha ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karambo, ho mu murenge wa Kibirizi witwa Louis Karenzi.
Asobanura ibya buri wese, CIP Hakizimana yavuze ko Muhayimana akurikiranweho kugurisha inka eshatu, hanyuma akagaragaza muri raporo ko zahawe abo zari zigenewe nyamara ntazo bahawe, naho Mugiraneza akaba akurikiranweho kwaka inka enye abazihawe akazigurisha; harimo iyo yabagishije avuga ko irwaye.
Yakomeje avuga ko Sibomana akurikiranweho kwaka inka imwe uwayihawe akayigurisha, naho Karenzi akaba acyekwaho kugurisha inka ebyiri harimo iyo yabagishije.
Uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje.
Mu butumwa bwe, CIP Hakizimana yagize ati:”Ibyo abo bayobozi bakoze binyuranije n’inshingano zabo, kandi bidindiza gahunda nk’iyi igamije guteza imbere imiryango itishoboye binyuze muri gahunda ya gir’inka. Bene iyo mikorere igomba kwirindwa no kurwanywa”.
Yasabye abaturage guharanira uburenganzira bwabo batanga amakuru y’abayobozi banyereza ibyabagenewe, ndetse n’abakora ibindi byaha muri rusange.
Intyoza.com