Kamonyi: Muri Rugarika, ba Kavukire barasaba kutirengagizwa mu myubakire
Imyubakire uko igenda irushaho kujyana n’iterambere, bamwe mu baturage bavuga ko bavukiye muri aka karere, ntabwo bashimishwa no kubona abimukira barushaho kugenda babimura aho bavukiye kubera ikigero cy’imyubakire ikenewe bo batibonamo.
Mu gikorwa cyahariwe kumva no gukemura ibibazo by’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka kamonyi ubwo bwaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa Rugarika akagari ka Sheri taliki ya 21 Nzeli 2016, impungenge zabaye nyinshi ku baturage bibaza uburyo bakavukire mubijyanye n’imyubakire hirengagijwe ubushobozi bwabo.
Aba baturage, bavuga ko ibisabwa abashaka kubaka byaba uburyo inyubako zigomba kuba zimeze, byaba se ibikoresho bisabwa ngo byakozwe hatitawe kubushobozi bwabo ahubwo abimukira ngo nibo bagenda babimura mubyabo kuko baza bifite.
Sindayigaya Moise, umwe muri aba baturage avuga ko yagurishije ikibanza yari afite miliyoni imwe akayubakishamo inzu ariko akababaro ke kakaba ko bamusenyeye inzu mugihe undi wayizamuye iruhande rwe yakomeje akubaka ntakibazo.
Umwe mubaturage witwa Bayilo Laurent usa nkaho yavugiye bose agaragaza uko ikibazo gihagaze kuko buri wese atari guhaguruka ngo avuge, yagize ati:” Twagira ngo mudukorere ubuvugizi kuri aba bana cyane b’urubyiruko bashaka kubaka muri gakondo y’iwabo, badafite ubushobozi bwo kuba batura hahandi hagenewe imiturire yemewe n’amategeko”.
Bayilo, yakomeje avuga ko iki kibazo kibaye kibonewe umuti haba hakemutse byinshi ngo kuko bibangamiye abaturage batuye muri uyu murenge wa Rugarika, umudugudu wa sheri. Yatanze urugero rw’uwo twavuze hejuru basenyeye inzu kuko mubushobozi bwe nk’umuntu wikorera imicanga ngo yari yashoboye kwigondagondera akazu ariko kagasenywa kuko katari inzu yo murwego rw’izikenewe aho yayubatse.
Yagize ati:” umuntu nk’uyu naserera azaza kunyiba, akwibe nuriya amwibe usange birateza umutekano muke mubaturage”.
Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye aba baturage ko byaba byiza buri wese abashije kubaka ibijyanye n’ibiteganywa n’amategeko n’amabwirizwa hanyuma utabishoboye akajya ahateganyirijwe amazu aciriritse ngo kuko hateganyijwe.
Yagize ati:” Aho kubaka inzu ziciriritse twarahateganyije kuko twese ntabwo dufite ubushobozi bungana. Ntabwo wakumva ko uzubaka mu isambu y’ababyeyi bawe kuko ushobora no gusanga hatarateganyirijwe kubakwa, buri wese mubushobozi bwe afite aho ashobora kubaka bijyanye n’amahitamo akurikije ubushobozi bwe uko bungana”.
Uyu muyobozi, avuga ko nubwo iki kibazo cyagarutsweho kandi kikaba atari umwihariko wa Rugarika gusa, avuga ko mu gishushanyo mbonera cyakozwe batirengagijwe ngo kuko mu myubakire naho hagiye harimo ibyiciro bijyanye n’ubushobozi bwaburi umwe.
Avuga ko bagiye guhaguruka bakegera abaturage umudugudu k’umudugudu, bagasobanurira abaturage uko ubutaka buhari bukenewe gukoreshwa, ahagenewe guturwa bakahamenya, ahagenewe guhingwa, ahagenewe ubworozi n’ubundi butaka bukomye bushobora gukorerwamo amashyamba n’ibindi bitandukanye aho hose bakaba bahazi ariko bakanasobanurirwa uburyo bacamo kugira ngo bake ibyangombwa byo gukoresha ubutaka bwabo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com