Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Santarafurika zambitswe imidari
Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 3 zibungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye muri Repuburika ya Santarafurika (CAR), Kuri uyu wa kane taliki 22 Nzeri 2016 bambitswe imidari ya Loni.
Abasisirikare b’u Rwanda bashimirwa uburyo babungabunga amahoro kinyamwuga, gukorana ishyaka hamwe n’ikinyabupfura badahwema kugaragaza mu kuzuza inshingano zabo. Uwo muhango wabereye mu kigo cya SOCATEL M’Poko kiri i Bangui mu Murwa mukuru wa Repuburika ya Santarafurika.
Umuyobozi Mukuru muri uyu muhango yari, Madamu Diana CORNER, wungirije intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Repuburika ya Santarafurika, akaba nanone yungirije Umuyobozi mukuru w’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri Repuburika ya Santarafurika.
Mu ijambo rye, Madamu Diana CORNER, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimye cyane akazi ingabo z’u Rwanda zakoze mu mezi arindwi zimaze mu butumwa bw’Amahoro muri MINUSCA.
Diana CORNER yagize ati: “Twese hamwe twishimiye uburyo akazi gakorerwa ku gihe. mukora mugaragaza ubwitange, ubunyamwuga, ikinyabupfura n’ubushobozi kandi nanone turabashimira uruhare rwanyu mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yacu mu butumwa bwa Loni”.
Yakomeje akangurira ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, gukomeza kwirinda ibyaha bijyanye n’ihohotera iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina. Yagize ati: “Byaba bibabaje kubona abo twaje kurinda abaye aritwe tubabera umutwaro”.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 3 ziri mu butumwa bw’amahoro muri MINUSCA, Lt Col Claver Kirenga, mu guha ikaze abitabiriye uyu muhango, yashimiye cyane ubuyobozi bwa MINUSCA, Guverinoma ya Repuburika ya Santarafurika n’abaturage muri rusange uburyo bashyira hamwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 3, yakomeje ashimangira ko gushyira hamwe mu mezi ashize, byatumye ubutumwa bw’amahoro bwa MINUSCA bukorwa neza mu bijyanye no kurinda Umukuru w’igihugu, abaturage ndetse n’ibindi bikorwa by’ibanze bya Guverinoma.
Mu bandi banyacyubahiro bari bitabiriye uyu muhango, hari Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA, Maj Gen Jean Edeus Barau; Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repuburika ya Santarafurika, Brig Gen Ludovic Ngaïfeï hamwe n’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Gisirikare i Bangui, Brig Gen MOUMOUNI ZANKARO.
Umuhango wo kwambikwa imidari waranzwe n’akarasisi ka gisirikare hamwe n’imbyino gakondo by’abasirikare b’u Rwanda babungabunga amahoro muri MINUSCA.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com