Sheikh Musa Fazil Harelimana yisanze inyuma ya Guverinoma nshya
Guverinoma nshya yashyizweho ku buryo butunguranye na Perezida Paul Kagame, uwari Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu akaba yari anamaze igihe muri iyi Minisiteri, yisanze inyuma ya Guverinoma Nshya.
Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 4 Ukwakira 2016, nibwo mu buryo butunguranye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya aho Sheikh Musa Fazil Harelimana wari umaze igihe muri Guverinoma yisanze nta mwanya ndetse na Minisiteri ya yoboraga ikaba itakiriho.
Sheikh Musa Fazil Harelimana, ni umwe mubo Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Leta ayoboye bagiye bagirira icyizere aho yagiye ashyirwa mu myanya ya Politiki itandukanye. Muri Guverinoma nshya yatangajwe, nta mwanya we, nta Minisiteri ye kuko yakuweho ndetse nta n’undi mwanya bigaragara yagenewe kugeza ubu mu myanya y’ubuyobozi ahariho hose.
Sheikh Musa Fazil Harelimana, ni umuhanga mu by’amategeko, yize ibijyanye n’amategeko, afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza yavanye muri kaminuza y’abayisilamu ya Medina ho muri Saudi Arabia.
Sheikh Musa Fazil Harelimana, yari amaze imyaka isaga icumi ari Minisitiri muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu. Yagiye kuri uyu mwanya Taliki ya 11 Werurwe 2006 aho yari akuwe ku mwanya wo kuyobora icyahoze cyitwa Perefegitura ya Cyangugu ubu habaye intara y’iburengerazuba.
Sheikh Musa Fazil Harelimana wakuwe muri Guverinoma ku mwanya w’ubuminisitiri, mbere yo kugirwa Minisitiri mu mwaka wa 2006 yagiye anyura mu myanya y’ubuyobozi ikurikira:
Guhera mu mwaka wa 2003 kugeza muri 2006, Sheikh Musa Fazil Herelimana yari Perefe mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Guhera mu mwaka wa 2001 kugera mu mwaka wa 2003 yabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Guhera mu mwaka wa 2001 kugeza muri 2004 yabaye umwe mu bagize Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Guhera mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2003, yagizwe umujyanama mu bya tekiniki mu rukiko rw’ikirenga, mu ishami rijyanye n’iby’inkiko Gacaca.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com