Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Nyuma y’uko u Rwanda rurekuranye n’ubutegetsi bwa cyami rukagana inzira ya Repubulika yiswe iya Demokarasi, imyaka ibaye 56, ruyobowe n’abaperezida 6 guhera 1960 kugera taliki 5 ukwakira 2016-…?
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda rubimburirwa na:
Dominique Mbonyumutwa: Yabaye perezida umwaka umwe gusa (28/01/1961 – 26/10/1961)
Perezida Dominique Mbunyumutwa, niwe wabaye Perezida wa mbere wayoboye u Rwanda mu gihe cyakwitwa nk’inzibacyuho ubwo rwari rugitandukana n’ubutegetsi bwa cyami rukinjira muri Repubulika. Dominique Mbonyumutwa yavutse mu 1921 atabaruka kuya 26 Nyakanga 1986.
KAYIBANDA Grégoire: Perezida wa 2 wayoboye u Rwanda. Yayoboye Imyaka 12 uhereye kuwa 26 Ukwakira 1961 kugera kuwa 4 Nyakanga 1973 ubwo yakurwaga k’ubuyobozi na Kudeta yakorewe. Kayibanda yavutse kuwa 01 Gicurasi 1924 atabaruka kuwa 15 Ukuboza 1976.
Général Major Juvénal HABYARIMANA: Yabaye perezida wa 3 wayoboye u Rwanda, yagiye k’ubutegetsi abikesheje Kudeta yakoze. Yamaze ku butegetsi Imyaka 21, Uhereye kuwa 05 Nyakanga 1973 kugera kuwa 06 Mata 1994. Général Major Juvénal HABYARIMANA, yavutse kuwa 8 Werurwe 1937 atabaruka kuwa 6 Mata 1994. Yarekuye ubutegetsi amanuwe mu ndege (indege yarimo yararashwe ayigwamo).
Dr Théodore SINDIKUBWABO: Yabaye Perezida wa 4 wayoboye u Rwanda, niwe mu Perezida wayoboye igihe gito mu Rwanda kuko yayoboye amezi atatu gusa, guhera kuwa 09 Mata 1994 Kugera kuwa 19 Nyakanga 1994). Dr Sindikubwabo yavutse mu mwaka wa 1928, yatabarutse mu 1998. Yarekuye ubutegetsi ahunze igihugu nyuma y’uko ingabo zari iza RPF inkotanyi zihagaritse Jenoside yarimo ikorerwa abatutsi.
Pasiteri BIZIMUNGU: Yabaye Perezida wa gatanu wayoboye u Rwanda. Yamaze ku mwanya wa perezida w’u Rwanda imyaka itandatu, guhera kuwa 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi ageza kuwa 23 Werurwe 2000. Pasiteri Bizimungu, yavutse mu mwaka 1950, niwe Perezida wayoboye u Rwanda akava k’ubutegetsi akaba akiriho. yarekuye ubuyobozi yeguye.
Major General Paul Paul KAGAME: Yabanje kuyobora Imyaka itatu y’inzibacyuho nyuma y’uko Pasiteri Bizimungu yari amaze kwegura. Guhera kuwa 17 Mata 2000 kugera kuwa 25 Kanama 2003. Yayoboye inzibacyuho atowe n’inteko ishinga amategeko, yakomeje kuyobora mu nzibacyuho kugera irangiye yiyamamaza ku mwanya wo kuyobora u Rwanda atorwa n’abanyarwanda. Paul Kagame, yavutse kuwa 23 Ukwakira 1957.
Paul KAGAME: yatorewe gukomeza kuba Perezida w’u Rwanda manda y’imyaka irindwi guhera kuwa 25 Kanama 2003 kugera kuwa 09 Kanama 2010.
Paul KAGAME: Guhera kuya 09 Kanama 2010 kugeza mu mwaka wa 2017 ari muri manda ya 2 yatorewe n’abanyarwanda. Yasabwe kandi n’abanyarwanda hafi miliyoni enye ko yazongera kwiyamamariza kubayobora muri manda ya gatatu.
Paul Kagame, yayoboye ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994, yabaye Visi Perezida w’u Rwanda imyaka itandatu mu gihe u Rwanda rwari ruyobowe na Pasiteri Bizimungu. Yavuye ku kuba Visi Perezida atorwa n’inteko ishinga amategeko kuyobora u Rwanda mu nzibacyuho yamaze imyaka itatu, nyuma abanyarwanda bamuhaye icyizere cyo kubayobora kugeza none no kugera igihe abanyarwanda bazabishakira kuko bamusabye ko nyuma ya manda ya 2 bamutoreye yazongera kwiyamamaza bakogera bakamutora akabayobora.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com