Kamonyi: Ibyiza by’u Rwanda nta munyarwanda ubirushaho undi agaciro
Mu Kigo cy’ishuri rya APPEC Remera, abanyeshuri basobanuriwe gahunda ya ndi Umunyarwanda, basabwa kugaragaza uruhare rwabo mu kuyishyigikira bubaka u Rwanda rubereye buri wese.
Mu kigo cy’ishuri rya APPEC Rukoma, urubyiruko rw’abanyeshuri bahiga, bahawe ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, basobanuriwe ndetse babwirwa iyi gahuda. Bakanguriwe kurushaho kumenya uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda rubereye umunyarwanda, u Rwanda bazabamo bakazaruraga abazabakomokaho.
Mugirasoni Marie Chantal, umukozi w’akarere ushinzwe ishami ry’imiyoborere akaba anashinzwe ibikorwa by’itorero ry’igihugu mu karere, aganira n’uru rubyiruko rw’abanyeshuri kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 ukwakira 2016, yibibukije inshingano zibyo basabwa, abasaba kurangwa n’ubutwari, gukunda igihugu, kwihesha agaciro no kugira umuco wo gukorera hamwe bagamije kubaka u Rwanda rufite icyerecyezo buri wese yibonamo kandi adahezwamo.
Mugirasoni, yabwiye uru rubyiruko rw’abanyeshuri ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari gahunda bagomba kwiyumvamo, bagomba kugira iyabo mu rwego rwo guharanira kubaka isano muzi bahuriyeho nk’abanyarwanda.
Urubyiruko rw’abanyeshuri, rwabwiwe iby’amateka mabi yaranze u Rwanda atewe n’ubuyobozi bubi rwagize bwanagejeje Igihugu mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mugirasoni yagize ati:” u Rwanda rwagize ubutegetsi bubi, rwanyuze mu nzira igoye aho bamwe mubanyarwanda bimwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo, bakimwa uburenganzira bwo gusangira ibyiza by’igihugu ahubwo bakameneshwa, bagatwikirwa, bakicwa kugeza ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.
Urubyiruko rwasabwe kurenga imipaka iyariyo yose y’icyaza gishaka kubaremamo ibice cyangwa kubatandukanya, basabwe kuba Umwe. Basobanuriwe iby’urugamba rwo kubohora igihugu, ubutwari, ishyaka n’ubumwe byaranze ingabo zari iza RPF Inkotanyi zarwanye zigatsinda ndetse zikanahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994.
Nyuma yo kubwirwa amateka mabi yaranze igihugu atewe n’ubutegetsi bubi, nyuma kandi yo gusobanurirwa ishyaka n’ubutwari byaranze abitanze bakabohora u Rwanda bakanahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994, urubyiruko rwabwiwe ko urugamba rugomba kurwana ari urufasha Igihugu gukomeza kubakira kubyiza byagezweho bagana ku iterambere rirambye.
Uru rubyiruko rw’abanyeshuri, rwibukijwe ko uhinga mukwe ahinga adasiba ko kandi ntawe asiganya. Bahereye aho basabwe kuba umwe, kugira gahunda ya Ndi Umunyarwanda iyabo ndetse no kumva ko ibyiza baharanira biri muribo ubwabo nta handi ho kubishakira.
Aba banyeshuri ba APPEC hamwe n’abarezi babo, muri rusange bishimiye Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bagaye ubutegetsi bubi bwazanye amacakubiri ndetse bugategura Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Basabye ko barushaho kwegerwa bagafashwa gusobanurirwa iby’amateka no kwigishwa inzira nziza. Bijeje Igihugu umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri baharanira gukomeza inzira nziza igihugu cyahisemo yo kubanisha abanyarwanda mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge bakomeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Uretse uru rubyiruko rw’abayeshuri, muri iki kigo cya APPEC Rukoma hari n’abarezi n’abayobozi b’aba bana aho bose basabwe gushyira imbaraga muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, guhora bashaka icyatuma u Rwanda n’umunyarwanda bahora iteka ku isonga ry’ibyiza biganisha igihugu ku iterambere n’amahoro arambye.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com