Kamonyi: Umunsi w’umugore wo mucyaro waranzwe no kuremera umiryango itishoboye
Imiryango itanu harimo n’umuryango wabyaye abana bane b’impanga yagabiwe inka ndetse uyu wibarutse impanga uraremerwa mu buryo bw’umwihariko buwushyigikira ugabirwa inka n’iyayo.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro wabaye kuri uyu wa 15 ukwakira 2016, wabereye mu murenge wa Nyamiyaga urangwa n’ibirori byo kwishimira uyu munsi, imiryango itishoboye iraremerwa harimo n’uwibarutse abana bane b’impanga.
Mbere yo kugabirwa no kuremerwa kuri iyi miryango harimo n’uyu wibarutse impanga enye, hagarutswe k’ubushobozi n’ubushake bigomba kuranga umugore mu buryo bwo gufasha umuryango n’igihugu gutera imbere anitabira kujya mu myanya y’ubuyobozi.
Madame Ema Marie Bugingo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femme Twese hamwe witabiriye ibi birori, yibukije abagore n’abagabo muri rusanjye ko bagomba kurangwa no gushyira hamwe mu kubaka umuryango n’igihugu muri rusanjye.
Madame Bugingo, yasabye kandi by’umwihariko abagore kwigirira icyizere, gutinyuka no kumva ko bashoboye cyane cyane bitabira kujya mu myanya y’ubuyobozi ifata ibyemezo. Yasabye by’umwihariko kandi abagabo gushyigikira abagore babo, kubafasha kwigirira icyizere no kubumvisha ko bashoboye bihereye mu gushyira hamwe mu biganiro byuje urukundo bagomba kugirana murugo.
Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro, inka eshanu(imwe iri kumwe n’iyayo) zagabiwe imiryango itanu, umuryango wa gatanu ni uwibarutse abana bane b’impanga aho wahawe inka n’iyayo ndetse uranaremerwa by’umwihariko aho wahawe ibikoresho bitandukanye byo kuwutera inkunga birimo ibiribwa, amafaranga n’ibindi.
Mugarura Jean Baptiste hamawe n’umugorewe Alphonsine Mujawayezu, umuryango umwe muri iyi itanu ari nawo wibarutse impanga enye, wishimiye gushyigikirwa no kuremerwa. Bavuga ko ubu bagize abana batanu ariko ngo nta gitekerezo cyo kurekera aho kubyara ngo kuko ibyo ari gahunda y’Uwiteka.
Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, mu nama n’impanuro yatanze, yakanguriye imiryango kubana neza, by’umwihariko asaba abagore kumva ko ari ba mutima w’urugo ko babereye u Rwanda ko kandi bagomba kumva ko bafite ubushobozi, bafite imbaraga ko batagomba kwisuzugura.
Muri ibi birori kandi byo kwizihiza uyu munsi, abagore berekanye ibikorwa bitandukanye bakora byo kwiteza imbere no kwita ku muryango, berekanye akamaro k’igikoni cy’umudugudu n’ibigikorerwamo ndetse umwe muribo atanga ubuhamya bw’uko yiteje imbere ahereye ku kwizigama amafaranga 200 akaza kugera kubihumbi icumi aho yayatangiriyeho akiga gufotora abaka amaze kubikiriramo aho anafasha bagenzi be kwiteza imbere.
Uretse kuba imiryango yaragabiwe ndetse ikaremerwa kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umugore wo mucyaro, uyu muryango wibarutse impanga enye mu mezi atatu ashize, akarere kawuhaye ibihumbi 500, abakozi batandukanye b’akarere barawusuye ndetse no muri ibi birori bararemewe baterwa inkunga. Bagabiwe inka n’iyayo bahabwa ibintu bitandukanye bizabafasha harimo amafaranga n’ibindi byakusanijwe n’abagore b’umurenge wa Nyamiyaga uyu muryango uturukamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com