Kamonyi: Akarere na Pax Press baganiriye ku itegeko ryo kubona amakuru
Mu rwego rwo kurushaho kumva no gusobanukirwa itegeko ryerekeye kubona amakuru, umuryango w’abanyamamakuru baharanira amahoro “Pax Press”, ibifashijwemo n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), bahuguye bamwe mu bakozi b’akarere ku kubona no kwakira amakuru.
Mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Kamonyi, ku wa mbere taliki ya 17 ukwakira 2016, habereye amahugurwa yateguriwe abakozi batandukanye b’akarere, akaba yarateguwe n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “Pax Press”, mu rwego rwo kurushaho kumvikanisha itegeko ryo kubona amakuru.
Mbere y’ibiganiro ndetse no hagati muri byo, benshi mu bakozi bahuguwe kuri iri tegeko bakora mu karere nyirizina ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere, bagaragaje ko batari basobanukiwe neza n’iri tegeko. Mu guhugurwa, aba bakozi basobanuriwe ko kubona amakuru, kuyatanga cyangwa kuyahabwa atari impuhwe uyashaka agirirwa ahubwo ko ari uburenganzira bwe yemererwa n’itegeko. Si ku banyamakuru gusa, n’umuturage usanzwe arabyemerewe.
Aganira n’intyoza.com, Perezida wa Pax Press, Murenzi Karangwa Janvier yavuze ko imwe mu mpamvu bahisemo gutegura aya mahugurwa kuri aba bayobozi ari uko ari bo bahura n’abaturage kenshi. Kuba bahura n’abaturage, ngo ni ngombwa ko bamenya icyo itegeko ryerekeye kubona amakuru rivuga, cyane ko basabwa kenshi amakuru mu byo bakora umunsi ku wundi muri gahunda rusange z’ibikorerwa rubanda.
Murenzi, avuga ko itegeko ryaje gukuraho imyumvire imwe idahwitse mu bijyanye no gutanga amakuru, no kugira bimwe rishyira ku murongo. Agira ati “ni uburenganzira bw’usaba amakuru kuyahabwa neza kandi nta kiguzi. Ni na bumwe mu buryo bwo gukorera mu mucyo hirindwa ruswa, akarengane n’ibindi.”
Mugirasoni Marie Chantal, umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Kamonyi, avuga ko nyuma y’amahugurwa yungutse byinshi ku itegeko ryo kubona amakuru, dore ko ngo hari byinshi batari bazi muri iri tegeko.
Mugirasoni, avuga ko bizabafasha mu kumenya uko bitwara mu gihe basabwe amakuru, ko ndetse basanze ko gutanga amakuru atari impuhwe ahubwo ko ari uburenganzira bw’usaba amakuru kuyabona. Avuga kandi ko no mugihe ushaka amakuru atabashije kuyahabwa ari ngombwa kumusobanurira impamvu itumye atayabona, ariko kandi impamvu ishingiye ku biteganywa n’itegeko.
Tuyizere Thadée, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yatangarije intyoza.com ko basanze ibyo bahuguwe abenshi byari bishya kuri bo, ngo wasangaga kenshi buri wese atanga amakuru uko abyumva n’uko abishaka nta tegeko yisunze kuko atari abizi.
Tuyizere, ahamya ko nyuma y’amahugurwa hari byinshi bigiye guhinduka mu bijyanye no kubona no gutanga amakuru, ngo imyumvire n’imikorere yizeye ko igiye guhinduka. Ngo bamenye ko uhabwa amakuru atari umunyamakuru w’umwuga gusa, ahubwo ko ari n’undi wese uyakeneye, nk’uko itegeko ryerekeye kubona amakuru ribiteganya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel, ari na we wabasangije kucyo itegeko rivuga, asobanura ko amahugurwa nk’aya aba akenewe cyane iyo biri mu rwego rw’ibiteganywa n’amategeko.
Mugisha, yibutsa ko iri tegeko rinabereyeho gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru yo mu nzego za Leta no mu nzego zimwe z’abikorera. Yanibukije kandi aba bayobozi ko bagomba kumenya ko hari n’amakuru ubwabo baba bagomba kwibwiriza bakayatangaza cyangwa bakayashyira ahagaragara bitabaye ngombwa ko bayasabwa.
Ibi biganiro ku itegeko ryo kubona amakuru bitegurwa na Pax Press bikorwa ku rwego rw’uturere dutandukanye, mu rwego rwo gufasha inzego z’ibanze kurimenya no kubafasha mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com