Ruhango: Abanyeshuri basaga 1000 basobanuriwe iby’uburenganzira bw’umwana
Abanyeshuri biga ku ishuri ribanza rya E.P Ntenyo, riherereye mu kagari ka Buhoro, mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, basobanuriwe uburenganzira bwabo nk’abana.
Ubwo bumenyi ku burenganzira bwabo babuherewe mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere. Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyeshuri 1140 bari kumwe n’abarezi babo bagera kuri 37.
IP Abijuru, yabwiye abakitabiriye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, no kwandikishwa igihe avutse.
Yababwiye ko ubundi burenganzira bwe harimo ubwo kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, n’uburenganzira bwo kuruhuka, widagadura n’ibindi.
Yabwiye abari aho ati:”Nihagira umuntu umenya amakuru y’uwabubangamiye; azabimenyeshe Polisi y’u Rwanda mu maguru mashya”.
IP Abijuru, yavuze ko ibyaha bikorerwa umwana Polisi ikunze kwakira byiganjemo kwihekura, gukuramo inda, kutandikwa mu bitabo by’irangamimerere, kutemerwa n’umubyeyi w’umugabo cyane cyane ku bana bavuka ku babyeyi batasezeranye, guhabwa ibihano by’indengakamere, gutereranwa n’abagomba kubitaho, gusambanywa, n’ibindi.
Yababwiye ko bamwe mu bahohotera abana akenshi ari ababafite mu nshingano aribo ababyeyi babo, abakozi b’iwabo, bene wabo, abishingizi, abarezi, abaturanyi n’abandi. Yabasabye kutazahishira ihohoterwa iryo ari ryo ryose bazahura naryo, haba kuri bo cyangwa kuri bagenzi babo.
Aha yagize ati:” Ntimuzigere muceceka igihe cyose mwakorewe ibi twavugiye muri iyi nama, murasabwa guhita mutanga amakuru ku babyeyi banyu, abarimu, ku bayobozi b’iwanyu cyangwa no kuri Polisi ibegereye”.
Mu bibazo abana bagaragaje mu muhezo nyuma y’ iyo nama, byagaragaye ko harimo abakorerwa ihohoterwa n’abantu batandukanye ndetse hakaba hafashwe umwanzuro ko hari ibigiye guhita bikurikiranwa na Polisi ikorera muri aka gace.
Mu bindi, IP Abijuru yasobanuriye abo banyeshuri ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, kandi abasaba kubyirinda.
Yanabagiriye inama yo kwima amatwi umuntu waza abizeza ko azabaha akazi cyangwa akabashakira amashuri meza mu mahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko bene uwo muntu aba agamije kujya kubakoresha imirimo ivunanye muri ibyo bihugu kandi nta gihembo.
Abo banyeshuri banasobanuriwe amwe mu mategeko y’umuhanda. Babwiwe kujya banyura ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bari kujyamo, kandi bakanyura buri gihe mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari, banasobanurirwa ibyo kuwambuka.
Uwiremye Véronique uyobora E.P Ntenyo, yagize ati:” Ndahamya ntashidikanya ko basobanukiwe uburenganzira bwabo kandi twe nk’abarezi, tuzabafasha gukomeza gusobanukirwa no kubuharanira; twizeye ko bizazana n’impinduka mu miryango bakomokamo.”
Yashimye kandi Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abanyeshuri, kandi yizeza ubufatanye na Polisi muri byose.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com