Umukozi w’akarere ka Kamonyi yirukanywe burundu undi ahabwa igihano cy’ukwezi
Umukozi w’akarere ka Kamonyi, yahanishijwe kwirukanwa burundu mu kazi azira kuba yarakubise mugenziwe bakorana ariko kandi uwakubiswe nawe yahawe igihano cy’ukwezi adakora kandi adahembwa azira kwivovota.
Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 2 Ugushyingo 2016, ubuyobozi bw’akarere ka kamonyi niho bwatangaje icyemezo cyo kwirukana burundu mu kazi umukozi wakubise mugenzi we naho uwakubiswe ahabwa igihano cyo kumara ukwezi adakora kandi adahembwa umushahara we.
Umukuzi wirukanywe burundu mu mirimo ye azira ngo kuba yarakubise mugenziwe ni; Umutoni Francine wari umukozi ushinzwe ibikoresho mu karere (Logistics Officer)
Umukozi wahagaritswe ukwezi adakora atanahembwa umushahara we ngo bitewe no kuba mbere yo gukubitwa yarivovoteye imbere y’umuryango w’ibiro by’uwamukubise ni; Nyiransengiyumva Adeline umukozi ushinzwe imirimo ya Notariya akaba n’umunyamategeko w’akarere (Legal Advisor & Notary).
Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yemereye intyoza.com ko aya makuru y’iyirukanwa burundu ry’uyu mukozi ari impamo, ko ndetse icyemezo cyafashwe nyuma y’inama n’imyanzuro y’akanama gashinzwe imyitwarire mu karere ndetse kandi hakiyongeraho inama ubuyobozi bw’akarere bwagiriwe na Minisitiri ufite abakozi n’umurimo mu nshinganoze nyuma y’uko akarere kamwandikiye gasaba inama y’icyakorwa kuri aba bakozi bombi.
Udahemuka, yavuze ko ibihano by’aba bombi byatangiye gukurikizwa bagihabwa amabaruwa bityo uwahawe ukwezi ko kudakora ndetse ntazanahembwe akaba ngo agomba kuzagaruka mu kazi tariki ya 1 Ugushyingo 2016 mu gihe mugenzi we yirukanwe burundu mu kazi.
Iyi nkuru twakosoye iby’itariki y’igaruka mu kazi ry’uyu mukozi wari wahawe ukwezi. aho guhabwa ukwezi uhereye igihe bafatiwe ibihano, bakwanyirijemo ahita atangira akazi kuri iyo taliki ya 1 Ugushyingo 2016 kuko bari bamuhaye ukwezi mu gihe harimo hakurikiranwa byimbitse ibyabo, niko bahereyeho bamuhana bivuge ko atagukoze kandi ntazanaguhemberwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com