Itorwa rya Donald Trump rihangayikishije ubumwe bw’uburayi
Umuryango w’ubumwe w’ibihugu by’uburayi ugaragaza ko gutorwa kwa Donald Trump nka Perezida wa Amerika bishobora kubangamira imibanire ya Amerika n’uyu muryango.
Mu ijambo umuyobozi wa Komisiyo y’uburayi Jean Claude Juncker yavuze ku itorwa rya Donald Trump nk’ugomba kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko abona itorwa rya Trump rizabangamira imibanire isanzwe cyane ko ngo abona Trump atazi Isi ndetse bakaba bashobora kugira imyaka ibiri y’impfabusa.
Juncker, kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 ugushyingo 2016 ari Luxembourg aganira n’urubyiruko rw’abanyeshuri ku hazaza h’uburayi, bamubajije niba abona itorwa rya Donald Trump nta mbogamizi rizagira ku mibanire ya Amerika n’uburayi. Juncker, yagaragaje ko itorwa rya Trump ari imbogamizi ku banyaburayi, ko ndetse abona ibikorwa byinshi byari bimaze kugerwaho mu mikoranire y’uyu muryango na Amerika bigiye gusubira inyuma.
Uretse ku kuvuga ku bikorwa byari bimaze gukorwa bigiye gusubira inyuma, Juncker yanatangaje ko Donald Trump n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi batavuga rumwe kubyerekeranye n’ikibazo cy’abimukira.
Donald Trump, mu gihe cyo kwiyamamaza kwe yatangaje ko naba Perezida wa Amerika azongera gutekereza cyane ku mibanire Leta zunze ubumwe za Amerika ifitanye n’umuryango wa OTAN, yanenze kandi Politiki y’abanyaburayi ku kibazo cyo kwakira abimukira.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com