Abagabo babiri bakekwaho Jenoside bagejejwe mu Rwanda
Igihugu cy’Ubuhorandi cyohereje abagabo babiri b’abanyarwanda bakehwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abagabo babiri b’abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ejo bagejejwe mu Rwanda aho bagomba kugezwa imbere y’ubutabera ngo babazwe uruhare rwabo mu mahano yahitanye miliyoni irenga y’Abatutsi.
Abo ni Jean Baptiste Mugimba w’imyaka 56 na Jean Claude Iyamuremye w’imyaka 38, bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali saa moya n’iminota 10 z’umugoroba mu ndege ya KLM bazanywe ngo babazwe uruhare rwabo muri Jenoside.
Mbere yo kuva mu ndege, bombi bategereje iminota 20, nyuma bahise bajyanwa mu modoka itwara abafungwa nayo yahise iberekeza aho abagenzacyaha bari babategereje ngo bababaze.
Faustin Nkusi, umuvugizi w’ubushinjacyaha yagize ati:” Turashimira cyane abayobozi b’ubutabera mu Buholandi ku bufatanye n’akazi bakoze mu kohereza abakekwa Jenoside guhera mu 2012. Ukoherezwa kw’aba bagabo ni ubutumwa ku bandi bakihishe bubamenyeshako badashobora kuzihisha ubutabera”.
Yongeyeho ati:”Aba bombi baraba bafungiye muri Polisi mbere y’uko amadosiye yabo ashyikirizwa ubushinjacyaha, ni igihe kitarenza iminsi itanu nk’uko biteganywa n’itegeko”.
Iyamuremye yari yarafashwe muri Nyakanga 2013 i Voorburg mu Buholandi, mu gihe Mugimba we yafatiwe mu mugi wa Leusden muri Mutarama 2014.
Bombi barashinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside, uruhare muri jenoside, gushishikariza abandi gukora jenoside, ubwicanyi no gutsemba nk’icyaha cyibasira inyoko muntu.
Iyamuremye akekwaho kuba yarayoboye Interahamwe mu bwicanyi bw’abatutsi 3000 bari bahungiye kuri ETO Kicukiro muri Mata 1994.
Mugimba we, yakoraga muri Banki nkuru y’u Rwanda akaba n’umunyamabanga wa CDR, ishyaka ry’ubuhezanguni kandi ryanagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abantu gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mugimba akaba ashinjwa gutegura no kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi mu bice bya Nyamirambo, Nyarugenge no mu bice bya Nyakabanda, Kimisagara, Biryogo n’utundi duce two mu Mujyi wa Kigali.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
turashima reta yacu uburyo ikurikirana abagize uruhare muri jenoside bakagarurwa m,urwanda gushyikirizwa ubutabera ndeste bagahanirwa aho bakoreye icyaha nibindi bihugu birebere birebere kubuhorandi