Uburusiya k’urutonde rw’Ibihugu byikuye muri ICC
Perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine yamaze gusinya iteka rivana iki gihugu ayoboye mu masezerano yashyizeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC).
Vladimir Poutine, Perezida w’Igihugu cy’Uburusiya yamaze gusinya iteka ritandukanya Igihugu cye n’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Imyaka yari ibaye 16 Igihugu cy’Uburusiya gisinye amasezerano ashyiraho uru rukiko kuko cyayasinye mu mwaka w’ 2000.
Uburusiya nubwo bwasinye amasezerano y’ishyirwaho rya ICC, ntabwo bwigeze bwiyemeza kuzaguma burundu muri uru rukiko, kwikuramo bije nyuma y’aho iki gihugu gishinja ICC kubogama ndetse bukavuga ko nta cyizere bwagirira muri uru rukiko. Buvuga kandi ko ICC nta cyizere yigeze itanga ku mikorere y’ibyo yari yitezweho.
Kwitandukanya na ICC no kutagira icyizere mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha k’Uburusiya, byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu aho yatangaje ko iri teka ryasinyweho umukono na Perezida Poutine ubwe.
Ibi bibaye kandi nyuma y’uko inteko rusanjye y’umuryango w’Abibumbye yari yasohoye umwanzuro wamagana igihugu cy’uburusiya ko kihaye kugenzura agace ka Crimea kahoze kuri Ukraine aho ndetse uyu muryango w’Abibumbye unashinja uburusiya gukora ibyaha bitandukanye bihungabanya uburenganzira bwa muntu kubatuye Crimea.
Uburusiya kandi, muri ibi bihe buri ku gitutu cy’Imiryango mpuzamahanga itandukanye; Umuryango w’abibumbye hamwe na Leta zunze ubumwe za Amerika na bimwe mu bihugu biyishyigikiye aho bishinja uburusiya kugira uruhare mu ntambara ibera muri Siriya aho ndetse hasabwa ko bwakorwaho iperereza.
Kwitandukanya n’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC) kw’Igihugu cy’uburusiya, bije bikurikira inkundura y’ibihugu bitandukanye bya Afurika byatangiye kwikura muri uru rukiko birushinja kubogama no kwibasira gusa abategetsi bo k’umugabane wa Afurika. Ku ikubitiro hari ibihugu nka Gambia, Afurika y’Epfo hamwe n’Igihugu cy’Uburundi byamaze kwikuramo mu minsi ishize.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com