Padiri Nahimana ushaka kuba Perezida w’u Rwanda intebe z’abagenzi yazihinduye uburiri
Padiri Nahimana Thomas, wavuye iburayi aho yari yarahungiye avuga ko aje mu Rwanda guhatanira umwanya wo kuruyobora, intebe z’abagenzi ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyata muri Kenya yazihinduye uburiri we n’abo bari kumwe.
Padiri Nahimana Thomas, uvuga ko ahejejwe mu gihugu cya Kenya kubera kwangirwa kwinjira mu Rwandwa we n’abo bari kumwe barimo n’uruhinja rw’amezi arindwi, yahisemo gukora icyo yise imyigaragambyo intebe zagenewe abagenzi azihindura amacumbi n’uburiri.
Guhera kuwa gatatu tariki ya 23 ugushyingo 2016 nibwo Padiri Nahimana Thomas yageze ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyata mu mujyi wa Nayirobi muri Kenya, kuva icyo gihe yangiwe kwinjira mu Rwanda ahitamo guhindura intebe zagenewe kwicarwamo n’abagenzi indaro(niho yahinduye icumbi).
Imwe mu mpamvu ishobora kuba yaratumye uyu mu Padiri w’umunyepolitiki yangirwa kwinjira mu Rwanda ni uko ubwo yavaga iburayi mu gihugu yahungiyemo yaje afite Visa igenewe gusura ibikorwa by’ubukerarugendo kandi iyi ngo akaba atayinjirana mu Rwanda nk’umuntu uje mu bikorwa bya politiki.
Padiri Nahimana Thomas n’abo bari kumwe, bahisemo guhita batangira icyo bise imyigaragambyo nyuma yo kwangirwa kwinjira mu Rwanda, batangaza kandi ko imyigaragambyo yabo bazayikomeza kugeza ikibazo cyabo kibonewe igisubizo.
Amafoto ya Padiri Nahimana Thomas n’abarwanashyaka be yazanye aho bari kurara ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyata mu ntebe zagenewe abagenzi, akomeje kunyura ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Padiri Nahimana, ni umuyobozi mukuru w’Ishyaka ISHEMA ritaremerwa mu Rwanda ariko ngo Padiri hamwe n’abarwanashyaka be bakaba baheze muri Kenya mu gihe ngo bari baje kuryandikisha ndetse no gushaka guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu mwaka wa 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com