Musanze: Urubyiruko 52 rwiyemeje kuba abakorerabushake mu gukumira ibyaha
Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rugera kuri 52 nirwo rwafashe icyemezo cyo kwiyunga kuri bagenzi babo 208 basanzwe muri iri huriro rigamije gukumira no kurwanya ibyaha.
Urubyiruko 52 rwo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze rwiyemeje kuba abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukira no kurwanya ibyaha muri aka karere. Babyiyemeje ubwo bo na bagenzi babo 208 basanzwe bagize iri huriro bagiranaga inama na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze.
Ubwo yaganiraga nabo, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego muri aka karere Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira, yongeye kubibutsa imikorere n’intego zabo; bigamije ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha. IP Ntiyamira yababwiye ko bagomba gukomeza kurangwa n’indangagaciro nyarwanda no kwitwara neza, bityo bagafatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha bitaraba cyane cyane bazigezaho amakuru.
Yakomeje kandi ababwira ku bubi bw’ibyaha bitandukanye birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo mu ngo, icuruzwa ry’abantu ndetse no kwirinda inda zitateguwe cyane cyane mu rubyiruko.
Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha mu karere ka Musanze Murangamirwa Theodore, yasabye bagenzi be gukomeza kurushaho gukorana na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zo muri aka karere hagamijwe gusigasira ibyagezweho.
Yashimiye urubyiruko rwo mu murenge wa Muhoza uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha, cyanecyane ko uru rubyiruko rufite amatsinda ane ruhuriyemo yo gukumira ibyaha muri rusange, runafite kandi amatsinda atatu yo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no muri buri kagari k’uyu murenge, urubyiruko rufitemo itsinda ryo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com