Kamonyi: Hatangijwe Itorero ry’abakora mu buzima ku rwego rw’Akarere
Abakozi mu rwego rw’ubuzima bagera ku 124 bakora mu rwego rw’ubuzima, batangiye itorero ry’iminsi 10 aho biteguye kwakira ubumenyi bushingiye ku ndangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda ariko kandi baniyungura byinshi mu kurushaho kunoza imirimo bakora.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 ukuboza 2016, abakozi mu rwego rw’ubuzima bagera ku 124 barimo abagabo 46 n’abagore 78 baturutse mu bigo bitandukanye byaba ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima mu karere, batangiye bwambere itorero ryabateguriwe.
Atangiza ku mugaragaro iri torero, Udahemuka Aimable umuyobozi w’akarere ka kamonyi, yibukije aba bakozi ko umurimo bakora ukomeye, ko basabwa kuwukorana urukundo n’ubwitange bakongeraho kuba bazi neza indangagaciro na Kirazira bishingiye ku muco Nyarwanda bubahiriza amahame n’amategeko bigenga umwuga bakora.
Udahemuka, yabibukije ko Intore itorezwa gutumwa, avuga ko itorero batangiye ari itorero nk’andi yose ategurwa gusa ngo bakagira umwihariko wabo w’uko bakora murwego rw’ubuzima aho bazagaruka ku mwuga bahuriyeho ariko bakazitsa cyane ku mitangire ya Serivise n’ibindi hagamijwe kunoza umwuga bakora.
Yagize ati:” Ni itorero nk’ayandi matorero yose, ariko rikaba rifite umwihariko w’abantu bakora mu buzima kuko akenshi mu buzima usanga bakunda kuvugwaho kutakira abantu neza, bityo rero n’ijambo nababwiye nagarutse cyane ku bijyanye na Serivise kandi nkuko Umukuru w’Igihugu aherutse kubyibutsa mu nama y’umushyikirano tugomba kunoza cyane imitangire ya Serivise buri wese ugeze kwa muganga akanishimira ko yahawe Serivise neza”. Akomeza avuga kandi ko bazigishwa Indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda, bigishwe Ubumwe bw’Abanyarwanda, Bazigishwa kubana neza n’ibindi harimo no kwicungira umutekano nubwo ngo bakora mu rwego rw’ubuzima.
Twagirimana Desire, umuforomo ukora mu bitaro bya Remera Rukoma yatangarije intyoza.com ko nubwo atari ubwambere yitabiriye itorero ko ariko ari inshuro ya mbere atorejwe mu cyiciro cyihariye akoramo cy’Ubuzima, agira ti:” iri torero rifite umwihariko utandukanye n’irindi kuko ibyo batwigisha biradushishikariza kugira ngo turusheho gutanga Serivise nziza, turusheho nyine gukunda Igihugu, ibi bikagaragarira mu kwita ku batugana kuko nibaramuka bamerewe neza bizagenda neza n’Igihugu kigende neza kigire ubuzima bwiza”.
Twagirimana, avuga ko mu mwuga bakora bajya bahura n’ibibazo byinshi bitandukanye akenshi bishingiye k’uburangare, gutanga Serivise nabi mu buryo butandukanye ku babagana. Avuga ko akurikije uko batangiye gutozwa abona bazahavana impamba ya byinshi bizabafasha mu kurushaho kunoza umurimo bakora no kuba intumwa nziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com