Leta y’u Burundi irahatira u Rwanda gusaba imbabazi bitaribyo bagacana umubano
Perezida Petero Nkurunziza uyoboye u Burundi, yatangaje ko niba u Rwanda rudasabye imbabazi u Burundi ngo bwiteguye gufata icyemezo cyo gucana umubano hamwe n’ubundi buhahirane bwose bwahuzaga ibi bihugu byombi.
Perezida Petero Nkurunziza, mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ukuboza 2016 yatangaje ko Leta y’u Burundi yiteguye gucana umubano n’u Rwanda igihe icyo aricyo cyose rwaba rudasabye imbabazi Leta y’u Burundi ayoboye.
Imbabazi Perezida Petero Nkurunziza ahatira u Rwanda gusaba, zishingiye kubyo uyu mukuru w’u Burundi n’abategetsi b’iki gihugu bakunze gushinja u Rwanda ko rufite uruhare mu bikorwa byo guhungabanya amahoro muri iki Gihugu.
Yagize ati:” u Rwanda rugomba guhindura imikorere rukanasaba imbabazi u Burundi, bitabaye ibyo turahagarika umubano ndetse n’ibindi byose byaduhuzaga, twafashe intwaro ziturutse mu Rwanda ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorewe u Burundi byatewe inkunga n’u Rwanda”.
Perezida Petero Nkurunziza, yatangaje ko ibibazo by’umutekano muke n’imvururu zagiye zigaragara mu Burundi kuva 2015-2016 ko ngo bidashingiye kuri manda yafashe, atunga urutoki u Rwanda ko rufite aho ruhurira nabyo mu buryo butaziguye.
Uyu mubano u Burundi buvuga ko bugomba guhagarika mu gihe u Rwanda rwaba rudasabye imbabazi, n’ubusanzwe usanzwe itifashe neza namba, usa nk’uri mu manegeka kuko u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga ibijyanye n’ubuhahirane kubiribwa aho nta byambuka biva mu Burundi nubwo ibijyayo byo bidasubizwa inyuma.
Ibirego Leta iyobowe na Petero Nkurunziza yakomeje gushinja u Rwanda byo kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke uri muri iki gihugu, u Rwanda rwakomeje kubitera utwatsi ruvuga ko ari ibinyoma ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufite mu bibera i Burundi ko ahubwo ibihabera bereba abarundi ubwabo ko ndetse u Rwanda rutagomba kubyinjizwamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com