Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwifuriza ishya n’ihirwe Abanyarwanda mu mwaka wa 2017
Perezida Paul Kagame, yagarutse k’ubumwe bugomba kuranga abanyarwanda, Umutekano n’ubusugire by’Igihugu, kwiha intego mu kugera kure hashoboka, gutanga serivise zinoze kandi zigera kuri bose hamwe n’ibindi bigomba gukorwa hagamijwe kwihutisha iterambere.
“Banyarwanda, banyarwanda kazi, nshuti z’u Rwanda ndabasuhuje kandi mbifuriza mwese umwaka mushya muhire wa 2017, nkuko byagarutsweho mu nama y’Igihugu y’umushyikirano mu minsi mike ishize, muri uyu mwaka dutangiye abanyarwanda twese dukwiye gukomeza gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda, ibyo biradusaba gushyiraho gahunda ziduteza imbere kuko nk’uko tubibona kandi tunabyemera dufite ibyangombwa n’amahirwe mu gihugu cyacu.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje ubutumwa bwe agira ati:” Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe, abaturage iyo basaba ko babaha serivise zinoze kandi zigera kuri bose icyo gihe baba bafashije abayobozi, ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe ndetse no gutanga inama z’uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho. Tuzarushaho kugera kure twifuza nidushyira imbere ubufatanye, ubwubahane n’urukundo dufitiye Igihugu cyacu”.
Perezida Paul Kagame, yagarutse kandi k’ubusugire n’Umutekano by’Igihugu cy’u Rwanda agira ati:” Ubusugire n’umutekano by’Igihugu cyacu, nk’uko bisanzwe niwo musingi w’iterambere kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho”.
Perezida Paul Kagame, yongeye gusaba Abanyarwanda kutirara bibwira ko hari aho bamaze kugera. Yagize ati:” Banyarwanda, banyarwandakazi mwerekanye ko mwanyuzwe na byinshi byiza twagezeho dukorera hamwe ariko turanifuza ibyiza birenzeho, ibi ni byo dukeneye, kwihutisha iterambere ry’u Rwanda. Byaba ari amakosa tugabanije intambwe twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora, nimureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka mu nzego zose atari mu za leta gusa ahubwo ari no muzabikorera”.
Mu gusoza ubutumwa yageneya Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda abifuriza ishya n’ihirwe mu mwaka mushya wa 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize ati:” Ndagirango nongere mbifurize umwaka mushya, uzababere uw’ibyiza hamwe n’abanyu bose, Murakoze!”.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
intyoza.com