Ibyemezo byafashwe na Perezida Donald Trump bishobora gushyira Abanyamerika mu byago
Impungenge ni nyinshi ku byemezo bya Perezida Donald Trump, bamwe batangiye kubibona nk’ibishobora gukururira abanyamerika akaga mu gihe abatari bake mu banyamerika babyamagana ndetse na bamwe mu bayobozi mu bindi bihugu aho n’abacamanza ba Amerika bimwe batangiye kutabyemera.
Nyuma y’icyemezo Perezida Trump yafashe cyo kutemerera abayisilamu baturuka muri bimwe mu bihugu nka Yemen, Somaliya, Libiya Siriya, Iraki, Sudani; bimwe mu bihugu byatangiye kwamagana byivuye inyuma iki cyemezo ari nako nabyo bitangaza ko nta munyamerika byifuza kubona akandagiye ku butaka bwabyo.
Aho babimburiye abandi ni muri Irani, Perezida Hassan Rouhani wa Irani yatangaje ko igihugu cye cyafashe ingingo yo kutongera kubona umunyamerika ku butaka bwacyo kuzageza igihe icyemezo cyafashwe na Perezida Trump gikuriweho.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani, niwe washyize iri tangazo ahagaragara ndetse akaba yikomye cyane amerika na Perezida Trump avuga ndetse ko ibyo yakoze bisa no gushyira mu kato ibihugu by’abayisiramu, ikindi kandi ngo yashyize igorora abakora ibikorwa by’iterabwoba.
Angela Merkel, Umuyobozi wa leta y’Ubudage, avuga ko nta wakwitwaza intambara yo kurwanya iterabwoba ngo akekere ubusa abantu kubera inkomoko yabo cyangwa ukwemera kwabo.
Uretse Irani, hari n’ibindi bihugu byatangiye kwamagana ibyemezo bya Perezida Trump aho nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Boris Johnston , yatangaje ku rubuga rwe rwa Twitter ko gushyira igisebo ku bantu kubera ubwenegihugu bwabo atari byo kandi ko bizana amacakubiri.
Uretse abamagana bimwe mu byemezo bya Trump, hari n’ababibona nk’ubugome, aba barimo umukuru w’umujyi wa Londres Sadiq Khan akaba ari n’umwisilamu aho avuga ko icyemezo cya Trump giteye isoni kandi ko kirimo ubugome.
Imyigaragambyo mu bice bitandukanye bya Leta zunze ubumwe za Amerika irakomeje aho abatari bake bamagana ibyemezo bya Perezida Trump bagamije kureba ko bamuca intege mu byemezo agenda afata. Hagati aho Umucamanza wo muri leta ya New York yategetse ko abantu bafungiwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera iteka Perezida Trump yasohoye kuwa gatanu batirukanwa mu gihugu.
Perezida Donald Trump we atangaza ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’abanyagihugu ngo kuko muri byose niwo uza mbere. Gusa benshi barimo n’abanyamerika bakomeje kwamagana bimwe mu byemezo afata banibaza amaherezo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com