Polisi y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga bwo kubirwanya yibanze cyane mu bakiri bato biganje cyane mu mashuri.
Kuberako urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri, ikangurira abakiri bato gufata ingamba zo gukumira ibyaha kandi bakabigira umuco.
Kuri uyu wa gatatu taliki ya mbere Werurwe, hakozwe ubukangurambaga icyarimwe mu mashuri atandukanye mu gihugu, bukaba bwaribanze ku kurwanya ibiyobyabwenge, ihohohterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Ibindi byizanzweho ni ukubabuza inda zidateganyijwe, ubwandu bwa virusi itera Sida ndetse n’ibindi bibazo urubyiruko rukunze guhura nabyo.
Ku ishuri ryisumbuye Marie Merci I Kibeho mu karere ka Nyaruguru, umuyobozi wa Polisi muri aka karere Supt. Steven Gaga, aganira n’abanyeshuri bagera kuri 600, yababwiye ko, kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga n’izindi nzoga zo mu masashi bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.
Abereka bimwe mu byobyabwenge bikunze gukoreshwa, SP Gaga yagize ati:” Ntushobora kugira imitekerereze mizima warabaswe n’ibiyobyabwenge nk’ibi .”
Yabakanguriye gushyira imbaraga zabo ku masomo biga nk’uburyo bwo gutegura imbere habo heza kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.
Ahandi ni mu karere ka Kayonza, aho ubukangurambaga bwatangiwe mu mashuri yisumbuye ya Mukarange na Rwimishaba , aho Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha mu karere ka Kayonza, yayoboye impaka ku gutwara inda zitateganyijwe mu banyeshuri, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’ikwirakwizwa ry’agakoko gatera sida mu rubyiruko.
Muri aka karere, abanyeshuri bagera ku 1300 bo mu mashuri ya Mukarange na Rwimishaba, bakanguriwe gutanga amakuru ku miryango itajyana abana mu ishuri, ikoresha abana batarageza imyaka y’ubukure, haba mu rugo cyangwa mu yindi mirimo ivunanye.
AIP Mujawamariya yagiriye inama abakobwa cyane cyane gutsinda ibishuko n’impano bakunze guhabwa kuko bibakururira mu busambanyi butuma batwara inda batifuza kandi bakabwanduriramo indwara zitandukanye harimo na sida.
Aha yagize ati:” Ibi bishuko n’impano bituma itwara inda, akenshi ni naho amashuri yawe aba arangiriye, mu gihe uwayiguteye we yikomereza kwiga yangwa ibindi yakoraga, ni wowe uhahombera rero.”
Muri ubwo bukangurambaga, mu ishuri ryisumbuye rya Rwimishaba hahise hanashingwa itsinda ryo gukumira no kurwanya ibyaha.
Ubukangurambaga nk’ubu kandi bwatangiwe mu yandi mashuri yo mu turere twa Ngororero, Karongi na Nyamagabe, aho abanyeshuri banahuguwe ku mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo hagamijwe kwirinda impanuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com