• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abatunze imbwa barasabwa na Polisi kuzitaho ngo zidahungabanya umutekano

Umwanditsi
March 9, 2017

Polisi y’u Rwanda irasaba abatunze inyamaswa zororerwa mu rugo cyane cyane imbwa, kuzitaho bakamenya ubuzima bwazo bwa buri munsi, zikaguma aho ziri, igihe zirwaye zikavurwa ndetse zikanakingizwa, kuko iyo bitagenze gutyo ziteza ibibazo bitandukanye.

Ubu ni ubutumwa butangwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, nyuma y’uko mu cyumweru gishize imbwa zitazwi ba nyirazo zariye ihene 17 mu murenge wa mageragere zimwe zirapfa izindi zirakomereka, ndetse no ku itariki ya 8 Werurwe mu mudugudu wa Kavumu mu murenge wa Mageragere nanone, zongera kurya ihene 7 zizisanze aho zari ziziritse maze zose zirapfa.

Yagize ati:” uretse no kurya amatungo, iyo imbwa zidakurikiranwe neza na ba nyirazo, ahubwo bakazireka zikazerera hirya no hino, zishobora no kurya abaturage zihuye nabo ariko cyane cyane abana bari mu ngo cyangwa bari ahandi mu bikorwa binyuranye”.

SP Hitayezu yakomeje avuga ko hari ubwo ba nyirazo babona zishaje cyangwa se zirwaye indwara zitazakira bakajya kuzijugunya mu mashyamba; bikaba bikekwa ko ariko byagenze mu murenge wa Mageragere.

Cyakora muri iyi minsi, Polisi, n’inzego z’ibanze muri uyu murenge barimo gukorana kugira ngo bashakire hamwe umuti w’icyo kibazo nk’uko yakomeje abidutangariza.

SP Hitayezu, arasaba abatunze ayo matungo kuyitaho kuko ashobora guhungabanya umutekano w’abaturage, bakazikingiza kugira ngo hirindwe ingaruka zavuzwe hejuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yasabye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza kubigiramo uruhare bagakangurira abaturage kuzitaho.

Yasabye kandi abaturage kujya bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, aho babonye imbwa zizerera kugira ngo habeho ubufatanye mu gukumira ko zarya amatungo n’abantu cyangwa se zigateza umutekano muke mu bundi buryo.

Iteka rya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi N⁰009/11.30 ryo kuwa 18/11/2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu ngo mu ngingo ngingo za 4, 5, 6, 7, 8, 9 na 10 rivuga ku byemezo biteganyirijwe amatungo azerera, ba nyir’amatungo azerera, icyemezo gifatirwa itungo cyangwa inyamaswa izerera igahungabanya umutekano, kumenyekanisha imbwa, amafaranga acibwa ku izerera ry’imbwa, ibyemezo bifatirwa imbwa zitagira ba nyirazo, n’ibyemezo bifatirwa imbwa zizerera zitagomba kwicwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga