Kamonyi: Ikirombe kigwiriye abantu bane umwe muribo ahita apfa batatu barakomereka
Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017 mu murenge wa Runda, akagari ka Ruyenzi umudugudu wa Rugazi, Ikirombe cyacukurwagamo amabuye yubakishwa gihitanye ubuzima bw’umwe batatu kibasiga ari inkomere.
Abagabo bane bacukuraga amabuye yubakishwa mu kirombe giherereye mu mudugudu wa Rugazi Akagari ka Ruyenzi umurenge wa Runda, umwe muri bane ahasize ubuzima batatu barakomereka barimo umwe wakomeretse cyane.
Babiri mu bakomeretse bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gihara giherereye mu murenge wa Runda naho umwe wakomeretse bikomeye ajyanywe n’imodoka (Imbangukiragutabara) ku bitaro bikuru bya kaminuza y’u Rwanda bya Kigali (CHUK).
Hitimana Cleophas, umuturage uturiye iki kirombe akaba yanatabaye yatangarije intyoza.com ko bahurujwe na Nyirikirombe witwa Kabalisa ababwira ko cyagwiriye abantu bityo nabo ngo bagahita batabara aho umwe bamukuyemo yapfuye naho abandi batatu bakaba bari inkomere harimo uwakomeretse cyane.
Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda yemeje aya makuru y’iki kirombe cyagwiriye abantu kigahitana umwe muri bane cyagwiriye abandi kikabasiga ari inkomere bakajyanwa kwa muganga.
Yagize ati:” Baduhamagaye batubwira ko ikirombe kigwiriye abantu, bari abantu bane umwe ahita yitaba Imana kubera ko amabuye yahise amugwaho yose, hanyuma abandi batatu umwe arakomeretse bikomeye bamujyanye CHUK, abandi babiri babajyanye kuri Centre de Sante ( Ikigo nderabuzima) ya Gihara, wabonaga ko bakomeretse byoroheje.”
Nyirandayisabye, akomeza avuga ko ibirombe byacukurwagamo amabuye ibyinshi byari byarahagaritswe n’ubuyobozi kuko byegeranye na site y’umudugudu yo guturamo, bikaba byarakozwe mu buryo bwo kuharinda ngo bitazototera amazu arimo kubakwa bikayangiza, abacukuraga ngo bibaga.
Nyirandayisabye, avuga kandi ko ubuyobozi butigeze bumenya amakuru yuko hari abantu bacukura ibi birombe kuko ngo bari bazi ko byahagaritswe, atangaza ko bitumye nk’ubuyobozi bagiye gukora igenzura bityo uzagaragarwaho wese ko yarenze ku mabwiriza yatanzwe akazashyikirizwa inzego zibishinzwe zikamukanira urumukwiye. Hagati aho uvugwa ko ariwe nyirikirombe, Kabalisa yahise aburirwa irengero kuko ubuyobozi bwamushatse ngo bugasanga yacitse.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com