Umukinnyi wa Filime z’urukozasoni ucyecuye kurusha abandi yahagaritse kuzikina
Nyuma y’imyaka icumi yari amaze mu mwuga wo gukina filime z’urukozasoni (Film pornographique) umuyapani kazi ku myaka 80 y’amavuko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Maori Tezuka, umuyapani kazi w’umukinnyi wa filime z’urukozasoni (Pornographique) ku myaka 80 y’amavuko yatangaje ko afashe icyemezo cyo kuba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ( retraite) kuko ngo kuri we gukina(tournages) byari bitangiye kumubera ingorabahizi.
Maori, ahagaritse ibyo gukina filime z’urukozasoni mu buryo butunguranye, butumvikana, yari amaze imyaka cumi akora uyu mwuga kuko filime ye ya mbere yayisohoye afite imyaka 71 y’amavuko, atangaza kandi ko atahisemo iyi nzira ku mpamvu z’ibibazo byo gushakamo amafaranga, ikindi ngo ntabwo abyicuza.
Maori Tezuka, yatangarije ibitangazamakuru byo mugace abamo (local press) mu buyapani ko guhagarika kongera gukina izi filime abitewe ahanini n’uko hari henshi atari akibasha kuba yakina, ariko cyane ngo no kuri bamwe mu bakinnyi batari bakibasha kuba bakinana cyangwa se batari kurwego rwe.
Uyu mukinnyi wa filime z’urukozasoni, avuga ko hari ubwo ashobora kuba yagaruka mu bihe bya vuba, avuga ko yabajijwe ibyo kuba yagaruka mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu agasubiza ko azabitekerezaho, ko ariko bizanaterwa n’abafatanyabikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com