Ibikorwa bya Polisi bikwiye kujyana n’aho ikoranabuhanga rigeze- Minisitiri Busingye
Inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda yateranye kuri iki cyumweru tariki Ya 26 werurwe 2017 igahuza abayobozi batandukanye muri polisi, abahagarariye abandi mu mitwe itandukanye ndetse ikanitabirwa n’abayobozi ba kuru bayo, Minisitiri w’Ubutabera yatanze inama n’impanuro, anagaruka ku bikorwa bya Polisi bitagomba gusigana n’ikorana buhanga.
Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 Werurwe 2017 yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano bikwiriye kujyana n’ibihe tugezemo by’iterambere kugira ngo rukomeze, ndetse rurusheho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo rurwanya no gukumira ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ihuza Ubuyobozi bukuru bwayo, abayobozi b’imitwe yayo itandukanye, abayobozi bayo mu Ntara, Umujyi wa Kigali n’uturere, Abofisiye bayo bakuru n’abato, n’abahagarariye abapolisi bato.
Iyo kuri uyu munsi (26 Werurwe) yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, IGP Emmanuel K. Gasana n’abamwungirije uko ari babiri; ni ukuvuga ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda.
Mu ijambo rye, Minisitiri Busingye yatangiye ashima ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda; aha akaba yavuze ko ari bwo butuma isohoza inshingano zayo zo kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.
Yagize ati,”Uko Ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, ni ko bamwe baryifashisha mu gukora ibyaha bitandukanye. Ibi biha umukoro umupolisi wese ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange wo kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwoko butandukanye kuko ari byo bizatuma ibikorwa byabo bitahurwa, bikumirwe; ndetse hanafatwe ababikoze.”
Minisitiri Busingye yabwiye kandi abitabiriye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa bazo bukwiriye gukomeza kugira ngo ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka birimo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Amatora ya Perezida wa Repubulika, n’Inama Mpuzamahanga zitandukanye bizagende neza; kandi bikorwe mu mahoro n’ituze.
Yasabye abagize uru rwego rw’umutekano gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa ; aha akaba yababwiye ko kugira ngo babishobore bisaba kumenya amoko yayo, uko yakwa n’uburyo itangwa ; ariko na none abasaba kuyirinda ubwabo .
Yagize kandi ati, “Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange bishimira kugira urwego rw’umutekano nka Polisi biyumvamo, bizera, bisanzuraho; kandi bakorana na rwo neza . Ni ngombwa gukomeza no guteza imbere iyo mikorere n’imikoranire kugira ngo habeho iterambere n’umutekano birambye. Murasabwa gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo ibyo bigerweho.”
IGP Gasana yibukije abitabiriye iyo nama ko inshingano yabo y’ibanze ari ukubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; kandi ko ibyo bigomba kujyana no gutanga serivisi nziza.
Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda iterana buri gihembwe. Mu biyikorwamo harimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’izindi nama zabaye mbere, ibyagezweho, imbogamizi zatumye bimwe mu byari biteganyijwe bitagerwaho , no gufata ingamba zituma uru rwego rw’umutekano rusohoza inshingano zarwo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com