Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA cyahesheje agaciro iteka rya perezida rishyiraho amahoro yo mu isoko
Iteka rya Perezida nomero 25/01 ryo kuwa 09/07/2012 nyuma y’imyaka isaga ine ryirengagizwa hirya no hino mu turere cyane cyane ahasaba ko abaturage batasoreshwa amatungo n’imyaka yabo bejeje mu gihe bagiye ku isoko, ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA cyanditse gisaba iyubahirizwa ryaryo.
Mu myaka isaga ine ishize, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasinye iteka nomero 25/01 ryo kuwa 09/07/2012 aho iri teka ririmo ingingo ivuga ku mahoro yo mu isoko. Ingingo yakunze kuvugwaho na benshi ikaba ari ibuza iyakwa ry’imisoro umuturage ujyane itungo rye n’imyaka yejeje ku isoko. Iri teka kuva ryasinywa ntabwo ahenshi ryubahirijwe kuko henshi abaturage bagiye bakomeza gutaka ko bagirirwa akarengane bagasoreshwa amatungo n’imyaka bejeje mu gihe babijyanye ku isoko.
Nyuma y’igihe kitari gito iki kibazo gisakuzwa hirya no hino mu turere tw’igihugu ndetse abaturage muri rusange bagakoresha uburyo butandukanye basaba kurenganurwa byaba kubaza abayobozi batandukanye, byaba ndetse no kubinyuza mu bitangazamakuru bitandukanye, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA cyasohoye itangazo risaba iyubahirizwa ry’iteka rya Perezida rishyiraho amahoro yo mu isoko.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu n’amahoro RRA kuri uyu wa 28 Werurwe 2017 riragira riti:
Itangazo ry’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro rije gujuraho urujijo n’akarengane abaturage bari bamaze igihe kitari gito bataka ndetse basaba ko barenganurwa bakareka gusoreshwa amatungo n’imyaka yabo bejeje mu gihe bagiye mu isoko.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com