SACCO Rutunga: Igiceri porogaramu cyafashije mu kuzamura imibereho y’umuturage
SACCO Rutunga: Igiceri porogaramu cyafashije mu kuzamura imibereho y’umuturage Ibikorwa byo kwiteza imbere bijyana no kumenya kuzigama duke ufite, kumenya kwegerana na SACCO Rutunga abaturate bita iyabo, ni bimwe mu byazamuye imibereho bakamenya kuzigama duke bafite bakatubyaza umusaruro.
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Rutunga ho mu karere ka Gasabo baganiriye n’intyoza.com bahamya ko kwegerezwa SACCO Rutunga byabaye nko kubegereza ubukire murugo iwabo, bahamya ko batari bazi ko igiceri cy’ijana cyagira umumaro, ibi ngo bavumbuye ibanga ry’agaciro k’igiceri kubera SACCO.
Mukangarambe Jeanne d’arc umuturage ukorana na SACCO Rutunga, yatangarije intyoza.com ko agaciro k’igiceri cy’ijana yakamenye aho SACCO iziye, avuga ko we na bagenzi be hari aho bamaze kwigeza biturutse ku gushyira igiceri cy’ijana hamwe ibintu avuga ko babyigishijwe na SACCO Rutunga.
Agira ati:” Nageze Rutunga mvuye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimironko, si narinzi ko igiceri cy’ijana hari agaciro gakomeye gifite, SACCO Rutunga yaraje iratwegera nk’abaturage itwigisha kubyaza umusaruro duke dufite, baraje batwigisha gahunda y’igiceri Porogaramu, batwereka uburyo kukizigama bishobora kutugeza k’ubukire kandi koko tubona hari intambwe twateye ugereranije n’aho twari turi mbere.”
Mukangarambe, akomeza avuga ko ubusanzwe yari aziko umuntu azigama amafaranga menshi cyangwa se andi afatika atari ukuba umuntu yabitsa igiceri cy’ijana. Akomeza avuga ko yabashije kwigurira ihene abikesheje kuzigama igiceri, yubatse inzu mu mudugudu ku bw’igiceri porogaramu, akomeza avuga ko agasanduku bakusanyirizamo igiceri Porogaramu bagahawe na SACCO Rutunga ari nayo ibika urufunguzo ikaba ari nayo igafungura hakurwamo amafaranga aba yizigamwe. Akomeza kandi avuga ko gahoro gahoro uko ubika igiceri kigwira kikabyara umusaruro ndetse uwakizigamye akamenya agaciro kacyo iterambere rimugezeho.
Abaturage bakorana na SACCO Rutunga, bahuriza ku kuba SACCO Rutunga hari ibyiza yabazaniye bitajyaga kuboneka mu bindi bigo by’imari n’amabanki. Bavuga ko bayibonamo kuko yabegereye, ko uretse kubabikira amafaranga kuva ku giceri kimwe cy’ijana banabafasha mu gutekereza uburyo barushaho kuzamura imibereho yabo mu bitekerezo bibubaka no kubafasha ibyo bakenera bya borohera kuzamura imibereho yabo.
Rutiyomba Emmanuel umunyamuryango wa SACCO agira ati:” SACCO ni iyacu, n’ayandi mabanki tuyabamo ariko SACCO ni iyacu iwacu kuko iratwegereye kandi twahisemo gushyigikira ibyacu, singorwa njya kure, ifaranga mbonye mpita ngana SACCO, wigeze wumva umuntu ajya kubitsa igiceri cy’ijana muri Banki zindi!? Baratwegereye baratwigisha badufasha gutekereza ibyaduteza imbere duhereye kuri bicye dufite kandi koko intambwe tugezeho ni ndende cyane mu kiteza imbere.
Gatera Adrien umuyobozi w’inama nyobozi ya SACCO Rutunga, avuga ko SACCO Rutunga itaje gusa kubika no kuguriza abanyamuryango bayo amafaranga, ko ahubwo baje kwegera abaturage bagafatanya kuzamura iterambere ry’umuturage bitanyuze gusa mu kumuguriza no kubika amafaranga ye ahubwo binanyuze mu kumwegera bakamufasha gutegura umushinga umuteza imbere, kumufasha kubona ibyangombwa nkenerwa bimufasha kudasigwa n’iterambere hamwe no kumwereka ko SACCO Rutunga ari ubukungu buri murugo rwe agomba kumenya uko abubyaza umusaruro.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com