Bitunguranye kuri benshi, Sayinzoga Jean wayoboraga Komisiyo ya Demobilisation yapfuye
Nyuma y’igihe kitari gito ayobora komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero (Rwanda Demobilization and Reintegration Commission- RDRC), Sayinzoga Jean yitabye Umuremyi.
Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017 nibwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Jean Sayinzoga wayoboraga Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yamenyekanye.
Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com ahamya ko uyu musaza benshi bamenye ku bw’umuhate no gukunda akazi ke muri Komisiyo yayoboraga yari amaze iminsi arwaye ariko kubwo gukunda akazi agakomeza agakora, byarangiye mu buryo bwatunguye benshi agiye mubitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali kwivuza kuvayo biranga, niho yaguye.
Jean Sayinzoha, muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakore abatutsi mu 1994 yagiye agaragara mu biganiro byo kwibuka ahanini byagarukaga ku mateka y’u Rwanda n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yagiye ihemberwa mu myaka yatambutse mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa.
Urupfu rwa Jean Sayinzoga, rwatunguye abatari bacye, benshi bahamya ko bamubonaga nk’ukomeye ariko kumva ngo agiye mu bitaro arapfuye ntabwo bisobanutse. Sayinzoga azahora yibukwa n’abatari bacye mu Rwanda n’amahanga kuko yagize uruhare runini mu gucyura impunzi z’abanyarwanda ariko by’umwihariko mu gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye kurugerero.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com