Anthony Marcial, yibasiwe n’uwari umukunzi we Samantha
Samantha, umugore wabyaranye umwana na Anthony Marcial umukinnyi w’umufaransa ukinira ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’ubwongereza, yibasiye uyu mukinnyi birimo no kumusenya dore ko batakiwubanye.
Anthony Marcial, umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester united yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza, akomoka mubufaransa, uwigeze kuba umukunzi we bakanabyarana umwana yamwibasiye, amwibutsa ko atanakigirirwa icyizere n’umutoza Mourinho.
Samantha, kuva yatandukana na Marcial kandi barabyaranye ntabwo yigeze ashimishwa no gutandukana nawe, nta nubwo yigeze yishimira uwo Anthony marcial yamusimbuje witwa Mélanie Da Cruz kuko uyu we bagiye bagirana intambara y’amagambo itoroshye, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Marcial, kuva yagera muri M. United mu 2015 yagiye yitwara neza ndetse agafasha gutsinda, aho umutoza Mourinho aziye indirimbo yarahindutse ngo kuko yamushyize ku gatebe k’abasimbura, yahisemo kujya abanzamo Marcus Rashford ibi bikaba bidafasha Marcial waje muri iyi kipe yizeye kuzajya abanza mukibuga.
Samantha, ntabwo ari gusa kuvuga kuko uyu wahoze ari umukunzi we ibihe bye mu ikipe ya M. united bitameze neza ndetse akaba abanza akenshi ku gatebe k’abasimbura no kuba atagirirwa icyizere n’umutoza we, ahubwo kuva batandukana ntabwo yigeze na rimwe abyishimira.
Abinyujije kurubuga rwa Snapchat, urubuga aganiriraho n’inshuti n’abamukurikira, nkuko tubikesha fr.sports.yahoo.com yagize ati:” Uravuga ngo ntugikina kubera njyewe, Ndi Mourinho se? Aba bombi, Marcial na Samantha karahanyuze kugera ubwo Samantha yavugaga ati kuvuga Marcial ni ukumvuga. Urukundo ntirwabahiriye bombi ngo bakomezanye kuko babyaranye umwana Marcial akomezanya na Mélanie Da Cruz ari nawe bari kumwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com