Emmanuel Macron, Perezida utorewe kuyobora Ubufaransa
Emmanuel Macron wari uhanganye n’umugore Marine Le pen birangiye amuhigitse, amutsinze bidasubirwaho ku majwi asaga 65% ya Macron mu gihe Lopen agize amajwi 34% arushijwe arenga 30%.
Nyuma yo kwinjira bombi mu kiciro cya kabiri cy’amatora bahatanira kwicara ku ntebe ya Perezidansi y’ubufaransa, Emmanuel Macron wagiye uhabwa amahirwe na benshi ko ariwe ushobora gutsinda aya matora, birangiye atsinze uwo bari bahanganiye iyi ntebe.
Amajwi amaze kubarurwa, agaragaje ko Emmanuel Macron atsinze ku majwi 65,1% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen agize amajwi 34,9%.
Emmanuel Macron utorewe kuba Perezida w’Igihugu cy’Ubufansa kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017, afite imyaka hafi 40 y’amavuko kuko yavutse tariki ya 21 Ukuboza 1977, ni umwe mu baperezida ugiye kuyobora iki gihugu akiri muto ugereranije n’abamubanjirije.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com