Perezida Trump afite icyizere cyo kubonera umuti w’amahoro aho abandi bawuburiye
Umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump mu rugendo agirira mu burasirazuba bwo hagati, yatangaje ko afite icyizere mu guhuza Isiraheli na Palesitina amahoro akaboneka.
Perezida Donald Trump uyoboye Leta zunze ubumwe za Amerika, mu ruzinduko agirira mu burasirazuba bwo hagati, yatangaje ko agiye gukora Ibishoboka byose kugira ngo igihugu cya Isiraheli na Palesitina amahoro byabuze igihe kitari gito agaruke.
Donald Trump, mu nama yagiranye na Mahmoud Abbas yatangaje ko yishimiye ko umuyobozi wa Palesitina yemeye kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Mu myaka irenga itatu ishize, nta biganiro igihugu cya Isiraheli giherutse kugirana na Palesitina.
Perezida Donald Trump, nkuko tubikesha ijwi rya Amerika avuga ko aya masezerano akomeye kuruta ayandi.
Trump, atangaza kandi ko Perezida Abbas yamwemereye ko agiye gukora yitanga kugira ngo bagere kuri iyo ntego. Yavuze ko yagiye Ibetelehemu aho yagiranye ibiganiro na Abbas, ko afite umutima urimo icyizere. Yiyemeje gukora ibishoboka byose hamwe n’abandi bategetsi ngo abafashe kugera ku mahoro arambye. Uyu munsi ni uwanyuma Perezida Trump asura akarere ko mu burasirazuba bwo hagati.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com