ADEPR: Zahinduye imirishyo, nyuma y’ifungwa rya bamwe Komite nshya yashyizweho
Inteko rusange y’iteroro rya Pantekote mu Rwanda-ADEPR yateranye kuri uyu wa 30 Gicurasi 2017 yashyizeho ubuyobozi bushya busimbura abayobozi bakuru b’iri torero bari mugihome aho bakurikiranyweho inyerezwa ry’umutungo.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017 nibwo ahagana saa tatatu za mugitondo inama rusange y’itorero rya Pantekote mu Rwanda-ADEPR yateranye, kimwe mu bintu bikomeye iyi nama yakoze ni ugushyiraho Komite nshya isimbura iyari iriho yamaze kugera mu maboko y’ubutabera izira ibyaha bifitanye isano n’inyerezwa ry’umutungo w’iri torero.
Abatorewe imirimo mishya muri iri torero ni; Rev. Karuranga Ephreem watorewe kuba umuvugizi w’iri torero, Rev. Karangwa John umuvugizi wungirije, Pasiteri Ruzibiza Viateur yagizwe umunyamabanga mukuru, Mme Aurelia Umuhoza wagizwe ushinzwe imari n’ubukungu, Pasiteri Nsengiyumva Patrick wagizwe umujyanama.
Iyi nama rusange ya ADEPR yateraniye muri Dove Hotel ku Gisozi, yari igizwe n’abagize inama y’ubutegetsi y’itorero, abashumba mu turere n’indembo hamwe n’ababungirije, abahagarariye Abakristo bose, abitabiriye iyi nama bose hamwe basaga 60, nta munyamakuru wemerewe kuynjiramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com