Gakenke: Abakozi b’akarere bane na Gitifu wako wa 5 batawe muri yombi na Polisi
Abakozi batanu b’akarere ka Gakenke barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere James Kansiime batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere bakurikiranyweho inyandiko mpimbano mu gutanga isoko ryo kubaka ikigo nderabuzima cya Minazi.
Amakuru agera ku intyoza.com ndetse agashimangirwa na Polisi y’u Rwanda, arahamya bidasubirwaho ko abakozi b’akarere ka Gakenke batanu barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Kansiime James ku mugoroba w’uyu wa gatatu tariki ya 7 Kamena 2017 batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere bakaba bafunze.
IP Innocent Gasasira, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru yatangarije intyoza.com ko aba kakozi b’akarere batawe muri yombi ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wa tariki 7 Kamena 2017 bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Yagize ati:” Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bakozi b’akarere ni ukuri. Bafashwe ku mugoroba, ejo mu ma saa kumi n’ebyiri nibwo bafunzwe bakaba bakekwaho icyaha cyo guhimba inyandiko mu isoko ryatanzwe hubakwa inyubako y’ikigo nderabuzima cya Minazi kiri mu karere ka Gakenke, ubu iperereza rikaba rikomeje bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze.”
Abatawe muri yombi na Polisi ni; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke James Kansiime, abakozi babiri bashinzwe inyubako, undi umwe ushinzwe iby’amashanyarazi hamwe n’ushinzwe gukurikirana bikorwa by’ubuzima mu karere ka Gakenke.
Munyaneza Theogene / intyoza.com